Ikipe ya Aston Villa yatsinze Chelsea, Arsenal itsindwa na West Ham United naho Manchester United inganya na Everton mu mikino yo ku munsi wa 26 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Iyi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025.
Saa moya n'iminota 30 kuri Villa Park ikipe ya Aston Villa yari yakiriye Chelsea.
Uyu mukino watangiye ikipe ya Chelsea isatira cyane ndetse ku munota wa 9 gusa ihita ifungura amazamu ku mupira waruzamuwe na Moises Caisedo usanga Pedro Neto nawe ahita awuhindura imbere y'izamu usanga Enzo Fernandez awushyira mu izamu.
Nyuma yo kubona igitego cya mbere iyi kipe yakomeje kubona uburyo imbere y'izamu nkaho Cole Palma yazamuye umupira usanga Enzo Fernandez ashyiraho umutwe gusa birangira unyuze hepfo y'izamu gato cyane.
Ku munota wa 19 ikipe ya Aston Villa yaribonye igitego cyo kwishyura ku mupira Marco Asensio yarahaye Ollie Watkins nawe arekura ishoti ariko Filip Jorgensen.
Iyi kipe ya Aston Villa yakomeje gusatira ishaka uko yakwishyura ariko bikomeza kwanga maze igice cya mbere kirangira ikipe ya Chelsea igikomeje kuyobora.
Igice cya kabiri cyatangiye Aston Villa ikora impinduka mu kibuga havamo Jacob Ramsey hajyamo Marcus Rashford.
Ku munota wa 58 Aston Villa yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Marco Asensio ahawe umupira na Marcus Rashford.
Ikipe ya Chelsea nyuma yo kwishyurwa yagiye ibona uburyo imbere y'izamu gusa abarimo Cole Palma bakabupfusha ubusa.
Ku munota wa 89 Aston Villa yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Marco Asensio ku mupira yarahawe na Marcus Rashford. Umukino warangiye Chelsea itsinzwe ibitego 2-1.
Indi mikino yakinwe ikipe ya Arsenal yatsinzwe na West Ham United 1-0 cya Jarrod Bowen Bowen ku munota wa 44 .
Ntabwo Arsenal yatsinzwe uyu mukino gusa kuko umukinnyi wayo, Myles Lewis-Skelly yabonye ikarita y'umutuku.
Ni mu gihe Everton yo yanganyije na Manchester United ibitego 2-2. Ni ibitego byatsinzwe na Beto ku munota wa 19 na Doucouré ku munota wa 33 naho ibya Manchester United bikaba byatsinzwe na Bruno Fernandes ku munota wa 72 na Manuel Ugarte ku munota wa 80.
Kugeza ubu Liverpool iracyari ku mwanya wa 1 n'amanota 61, Arsenal ikaba kuwa kabiri n'amanota 53, Chelsea ikaba kuwa 6 n'amanota 43, Aston Villa ikaba ku mwanya wa 7 n'amanota 42 naho Manchester United yo ikaba ku mwanya wa 15 n'amanota 30.
Uko Marco Asensio yatsinze igitego cya mbere
TANGA IGITECYEREZO