RURA
Kigali

Abahanzi bapfuye bazira urugomo biganjemo abaraperi

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:22/02/2025 22:59
0


Bamwe mu bahanzi bakoraga injyana ya hip-hop bagiye bicwa kuva mu 1987, bamwe bakicwa mu buryo butunguranye.



Ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bwagaragaje ko ubwicanyi ari bwo bwateye agahinda ku bantu benshi mu bakora umuziki wa hip-hop, kuko ari bwo bwahitanye hafi kimwe cya kabiri cy'abahanzi ba hip-hop bamaze gupfa. 

Abahanzi bagiye bapfa bari hagati y'imyaka 25 na 30, kandi abahanzi ba hip-hop bapfa bari ku gipimo kiri hejuru cyane ugereranije n'abandi bahanzi bo mu zindi njyana.

Imyitwarire n'imibereho y'abahanzi ba hip-hop na yo ishinjwa kuba imwe mu mpamvu z'ubu bwicanyi, ahanini kubera ko benshi bavuye mu miryango itishimiwe cyangwa itoroshye, ihorana amakimbirane, ubugizi bwa nabi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Muri 2020, ikinyamakuru cya XXL cyavuze ko mu iperereza ryakozwe ku mpfu z'abahanzi ba hip-hop 77, harimo abasaga 40 hatari impamvu zigaragara, muri abo harimo Tupac Shakur wishwe muri 1996, The Notorious B.I.G. wishwe muri 1997, ndetse na Big L wishwe muri 1999.

Abahanzi ba Hip-Hop Bapfuye Basiwe n'Ubwicanyi:

1. Scott La Rock

2. Big Hawk

3. Danny "D-Boy' Rodriguez

4. Charizma

5. Stretch

6. Seagram

7. Tupac Shakur

8. G-Slimm

9. The Notorious B.I.G

10. Fat Pac

11. Big L

12. DJ Uncle AI

13. Sabotage

14. Camouflage

15. XXXTentacion

16. Pop Smoke

17. PnB Rock

Aba ni bamwe mu bahanzi baririmbaga mu njyana ya hip-hop bishwe, ariko benshi muri bo hakaba hataramenyekana impamvu yatumye bicwa, bigatuma amakuru ajyanye n’ubwicanyi bwabo akomeza kuba amayobera.

2Pac Shakur, umuraperi waciye agahigo mbere y'uko araswa mu 1996, cyane cyane mu ndirimbo ye "Hit Em Up"

Umuraperi Pop Smoke wabaye umunyabigwi nko mu ndirimbo "Dior" iri mu zamugejeje ku rwego rwo hejuru mbere y'uko yicwa

XXX Tentaction waririmbye "Moonlight" yarashwe muri 2018 nyuma y'amateka yari amaze kwandika mu njyana ya Hip-hop






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND