Bamwe mu bahanzikazi bo muri Africa bakomeje kwandika amateka mu ntangiro za 2025.
Muri uyu mwaka wa 2025, bamwe mu bahanzikazi b’abanyafurika bagaragaje ubuhanga bukomeye mu muziki no ku ruhando mpuzamahanga, aho bamaze gutsindira ibihembo bikomeye mu gihe cy'ameze asaga abiri gusa.
Tems na Ayra Starr abahanzikazi bakomoka muri Nigeria, na Tyla wo muri Afurika y’Epfo, ni bo babaye ibirangirire muri izi ntangiriro z'uyu mwaka muri muzika.
Dore bimwe mu bihembo byageze kuri buri umwe muri bo:
1. Tems
Tems, umwe mu bahanzikazi bakomeye bo muri Nigeria, yabaye ikirangirire mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2025, ndetse yegukana ibihembo byinshi.
Mu cyumweru gishize, yakoze igikorwa gikomeye mu kumenyekanisha ubufatanye na San Diego FC, aho yinjiranye na Issa Rae mu itsinda ry’abafite imigabane muri iyi kipe.
Tems yageze ku rubyiniro muri O2 Arena mu mujyi wa London, aho yakoresheje imbaraga zidasanzwe mu gutaramira abakunzi b’amasiganwa ya Formula 1 mu gihe cyo kumurika imodoka nshya ya Aston Martin ya 2025.
Muri Grammy Awards 2025, Tems yegukanye igihembo cya “Best Global Music Performance” kubera indirimbo ye "Love me Jeje".
2. Ayra Starr
Ayra Starr, umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu njyana ya Afrobeats, RnB n'izindi, akaba yaratangiye umwaka wa 2025 yigaragaza ku ruhando rwa muzika, aho yegukanye ibihembo byinshi.
Yanditse amateka muri MOBO Awards kuko nyuma y’imyaka 16 nta mugore wigeze yegukana igihembo cya Best African Music Act, ariko Ayra Starr yakuyeho ako gahigo.
Bidahagije kandi Ayra Starr yegukanye igihembo cya Best International Act, yatwaye ibihembo byose yari yatoranyijwemo.
3. Tyla
Tyla, umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo, ari mu bagore bashyigikiwe cyane muri uyu mwaka wa 2025. Yegukanye ibihembo byinshi kandi bikomeye.
Tyla umuririmbyi wo muri Afurika y’Epfo yaciye agahigo gakomeye katiyeze kagirwa n'umuhanzi uwariwe wese, igihe indirimbo ye yitwa "Water" yamugize umunya-Africa wa mbere ufite indirimbo y'umviswe n'abarenga miliyari 1 k'urubuga rucuruza umuziki rwa Spotify.
Muri uyu mwaka wa 2025, Tems, Ayra Starr, na Tyla, batumye abakunzi b’umuziki ku isi cyane cyane muri Africa, bose bishimira ko abahanzikazi b’abanya-Afurica bagiye bagaragaza ubuhanga budasanzwe, bashyigikiwe cyane mu kwegukana ibihembo bitandukanye.
BBC ivuga ko bikomeje kugaragara ko Afurica ifite impano n’umurage udasanzwe mu muziki, cyane cyane ku bagore b’abanyafurika bakomeje kwandika amateka akomeye mu mwuga wabo, kandi bibaye mu mezi atarenze 2.
TANGA IGITECYEREZO