RURA
Kigali

Ku myaka 14, Rehema wanyuze muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yinjiye mu muziki - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/02/2025 11:37
0


Ku myaka 14 gusa y'amavuko, Ishimwe Rehema uri mu banyempano bitabiriye irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live Edition II mu karere ka Rusizi, yamaze kwinjira mu muziki byeruye yinjirira mu ndirimbo yise 'Sinzakuvaho.'



Ishimwe Rehema, yitabiriye irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live mu mwaka wa 2024, ryatangiriye mu Karere ka Rusizi ahatoranyijwe abanyempano barindwi muri 37 bahataniraga guhagararira Akarere ka Nyamasheke na Rusizi.

Ku bw'amahirwe macye, iri rushanwa ryaje gusubikwa ubwo hari hasigaye ijonjora ryo mu mujyi wa Kigali bitewe n’ifungwa rya Nzizera Aimable wariteguraga.

Muri iri rushanwa, ubwo abagize akanama nkemurampaka bahamagaraga Ishimwe Rehema, benshi batunguwe n’ijwi ry’uyu mwana muto cyane ugereranyije n’abandi bitabiriye iri rushanwa.

Icyo gihe uyu mwana yakuriwe ingofero n’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, Nelson Mucyo ndetse na Ruth Kavutse, aho bose bahise bemeza ko Rehema ashobora kuzavamo umuhanzikazi ukomeye mu gihe yaramuka abonye amaboko meza amusigasira.

Ishimwe Rehema, yabwiye itangazamakuru ati: “Ndamutse ntsinze, amafaranga bampa nashaka uko nsohora indirimbo hanyuma ngashaka abana bafite impano nkabafasha kuzagura.”

Mu buzima busanzwe, Rehema ni umwana wa gatandatu mu bana umunani bavukana, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuli cya T.S.S Cyirabyo.

Ahamya ko yatangiye kuririmba akiri muto, aho yatangiriye mu ishuli ry’icyumweru ku myaka ine gusa. Umunsi wa mbere aririmba umuyobozi wa Korali ya mbere aho asengera yahise amubonamo impano idasanzwe ndetse aza guhita asaba ababyeyi be ko yaza muri korali.

Uyu munsi, uyu muramyi uri mu bakwiye guhangwa amaso, asengera mu itorero rya ADEPR Paroisse Kampembe, akaba umuririmbyi wa "Urwibutso choir" ikorera umurimo w'Imana mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu.

Nyuma rero y'uko yishimiwe na benshi bavuga ko afite impano yihariye mu kuririmba, uyu mwana yaje kubona umufasha gukora indirimbo ye ya kabiri ashyize hanze, nyuma y'iya mbere yise 'Ashimwe Yesu.'

Ishimwe Rehema w'imyaka 14 y'amavuko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Afite intego yo kugera kure hashoboka mu muziki, ku buryo na we azagera ku rwego rwo kuzamura izindi mpano nshya 


Yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri

Kanda hano urebe indirimbo nshya Ishimwe Rehema yise "Sinzakuvaho"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND