RURA
Kigali

Umusifuzi yafatiwe ibihano nyuma y'uko asabye umwambaro Lionel Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/02/2025 10:45
0


Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Amerika y'Amajyaruguru,CONCACAF yahanye umusifusi witwa Marco Antonio Ortiz Nava uheruka gusaba umwambaro Lionel Messi nyuma y'umukino yarimo asifura.



Mu rukerera rwo ku munsi w'ejo ku wa Kane nibwo ikipe ya Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatsindaga Sporting Kansas City 1-0 muri Concacaf Champions Cup ibifashijwemo na Lionel Messi.

Nyuma y'uyu mukino uwari umusifuzi wo mu kibuga hagati,Marco Antonio Ortiz Nava yatse umwambaro uyu kapiteni wa Inter Miami n'ikipe y'igihugu ya Argentine undi nawe arawumuha.

Ntabwo ari ibi gusa ahubwo yanamusabye umukono w'urwibutso ngo awushyire abo mu muryango we bitewe n'uko bamukunda cyane.

Nyuma y'ibi ikipe ya Sporting Kansas City yandikiye Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Amerika y'Amajyaruguru,CONCACAF ibiyimenyesha none yahanwe.

Umuvugizi wa CONCACAF yabwiye ESPN ko ibyo Marco Antonio Ortiz Nava yakoze bihabanye n'amategeko ngengamikorere yabo none akaba yahawe ibihano ndetse akaba yanabyemeye.

Yagize ati "Imyitwarire y'umusifuzi ntabwo ihuye n’amategeko ngengamikorere ya CONCACAF ku basifuzi . Umusifuzi yemeye amakosa ye, asaba imbabazi z'ibyabaye kandi yemera ibihano Concacaf yakoresheje."

Ikipe ya Inter Miami izakira Sporting Kansas City mu mukino wo kwishyura tariki ya 25 Gashyantare 2025.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND