Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, yatangaje ko bafite icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cya Afurika, nyuma y’imyiteguro ikomeye bakoze mbere y’uko imikino y’amajonjora itangira muri Maroc.
Guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki
ya 21 Gashyantare 2025, u Rwanda rurahura na Sénégal mu mukino wa mbere w’aya
majonjora, urakinwa saa Kumi z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda.
Ndizeye Dieudonné yavuze ko
imyiteguro yari myiza bakoreye muri Maroc yatumye bizera intsinzi. Ati: “Twaje mbere kugira ngo twitegure bihagije.
Twakinnye imikino ibiri ya gicuti, turamenyera ikirere n’imiterere y’ahazabera
imikino. Twizeye ko tuzabona itike y’Igikombe cya Afurika kubera ubufatanye
bwacu n’umwuka mwiza dufite.”
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Cheikh
Sarr, nawe yagaragaje ko bafite icyizere nubwo amakipe bazahura nayo yiteguye
neza. Yagize ati: “Imikino ya gicuti
yadufashije kongera ingufu mu bwugarizi no mu busatirizi. Nta kipe yizeye
itike, ariko gutsinda imikino ibiri bizaba bihagije.”
U Rwanda ruherereye mu itsinda
rya gatatu hamwe na Sénégal, Cameroun, na Gabon. Nyuma yo guhura na Sénégal
kuri uyu wa Gatanu, ruzakina na Cameroun ku wa Gatandatu, hanyuma rusoreze kuri
Gabon ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite
amanota ane, rukaba ruheruka gutsinda umukino umwe mu mikino itatu yakinwe mu
Ugushyingo 2024. Muri aya majonjora, amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda
azabona itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola.
Umutoza w'igihugu yatanze icyizere cyo kujya mu gikombe cya Africa
TANGA IGITECYEREZO