Nathalie Koah na Coco Emilia bagaragaje kutumvikana gushingiye ku mubano wabo na Samuel Eto’o. Nubwo ibi byateje impaka ndende, nyuma y’igihe baje kongera kwiyunga.
Nathalie Koah na Coco Emilia bazwi cyane muri Cameroun kubera ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga. Gusa, umubano wabo ntiwigeze urangwa n’ubwumvikane, kuko wabayemo ibibazo n’amakimbirane akomeye.
Nathalie Koah yamenyekanye cyane nyuma yo kuvugwa mu nkuru y’urukundo rwe na Samuel Eto’o hagati y’umwaka wa 2007 na 2014. Nyuma yo gutandukana na we, yagerageje gusohora igitabo yise Revenge Porn, cyagarukaga ku byaranze umubano wabo. Ariko urukiko rwo mu Bufaransa rwabujije ko gisohoka, hashingiwe ku mategeko arengera ubuzima bwite bw’abantu.
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Coco Emilia na we yagiranye umubano wihariye na Samuel Eto’o. Ibi byatumye hagati ye na Koah haduka umwuka mubi, buri wese ashaka kugaragaza ko ari we wari ufite umubano ukomeye n’uyu mukinnyi.
Aya makimbirane yarushijeho gukaza umurego ku mbuga nkoranyambaga, aho bombi bajyaga basohora amagambo akomeye umwe ku wundi. Mu mwaka wa 2021, Coco Emilia yashinje Koah kumuca inyuma, nyuma y’ubutumwa Koah yari yashyize kuri status ye. Nyamara, nyuma byaje kugaragara ko habayeho kutumvikana.
Ibi ntibyagarukiye aho, kuko abakunzi babo na bo bagabanyutsemo ibice ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira Koah, abandi bagashyigikira Emilia.
Nk’uko Cameroon Magazine ibitangaza, nubwo habayeho ayo makimbirane, byarangiye bombi biyunze. Mu mwaka wa 2020, Koah yitabiriye ubukwe bwa gakondo bwa Emilia, igikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge. Nyuma yaho, mu mwaka wa 2022, bagaragaye basangira shampanye, bigaragaza ko bongeye kugirana umubano mwiza.
Ubuzima bwa Nathalie Koah na Coco Emilia bugaragaza ko
n’inshuti zigirana ibihe bigoye, ariko bikarangira biyunze. Nubwo ibibazo byabo
byagarutsweho cyane mu itangazamakuru, byagaragaye ko ubwiyunge bushoboka,
bukagaragazwa n’ibikorwa bifatika.
Samuel Eto'o yateranyije ibizungerezi
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO