Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise “Umutima”, atangaza ko iri mu zizaba zigize Album ye ya Gatandatu, kandi ko yitondeye ikorwa ryayo byanatumye yiyambaza abantu bane mu iyandikwa ryayo kugirango izanogere abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yatangiye guteguza iyi ndirimbo ku wa 7 Gashyantare 2025. Icyo gihe yerekanaga ko yamaze kurangira, igisigaye ari uko azayishyira ku isoko abantu bakayumva, kandi bagatangira kwitegura Album ye nshya.
Ni indirimbo igiye hanze mu gihe amezi 11 yari ashize nta ndirimbo asohora, kuko yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Uzitabe’ yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, byabaye muri Kanama na Nzeri mu 2024.
Knowless yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk’uko yayifuzaga. Ariko kandi iyi ndirimbo Butera Knowless nawe yayanditseho.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.
Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n’uko yitsa ku rukundo n’umuryango we iwushingiyeho.
Ati “Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by’abo bantu bose biganisha ku magambo meza y’urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.”
Akomeza ati “Yankoze ku mutima, bituma numva n’ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya.”
Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo ‘w’indirimbo yanjye na Clement’ ariko ‘nk’uko turi abantu, turi ‘Couple’ kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk’abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare’.
Knowless yavuze ko muri iki gihe yatangiye urugendo rwo gusohora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya Gatandatu ‘kandi nayo izaba iriho’.
Mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo, harimo agaragaza igice kimwe cy’inzu atuyemo n’umugabo we mu Karumuna, ndetse na ‘Pisine’. Ati “Nibyo koko hari amashusho twakoreye mu rugo.”
Uyu muhanzikazi yasabye abantu “gushimishwa n’iyi ndirimbo, ikabakora ku mutima nk’uko nanjye yawunkozeho, n’abandi bari kuyumva ikabakora, bakayisangiza abakunzi, inshuti, abavandimwe, bakayishimiramo, bakayibyina, bakayitura ababo, kandi nizera ntashidikanya y’uko ibashimisha ku kigero cyo hejuru.”
Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh, ni mu gihe amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Mamba, anononsorwa na Bob Pro.
Ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Hirwa Jules. Igaragaramo kandi umubyinnyi wamamaye nka Shakirah, ni mu gihe Milly Beauty ariwe Knowless yifashishije mu kumukorera ibirungo by’ubwiza n’abandi bakoranye.
Knowless
yaherukaga gushyira ku isoko Album ya Gatanu yise ‘Inzora’ iriho indirimbo 11,
yakoranyeho n’abahanzi barimo Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini,
Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.
Butera
Knowless yatangaje ko yiyambaje abantu batatu mu kwandika iyi ndirimbo
Knowless
yavuze ko we n’umugabo we Ishimwe Clement bisaga muri iyi ndirimbo kuko yitsa
ku rukundo
Umusizi
Rumaga yanditse ku ndirimbo ya Knowless, nyuma yo kurambika ikiganza ku
ndirimbo z’abandi barimo Bruce Melodie
Producer Mamba wagize uruhare mu iyandikwa ry’indirimbo ‘Umutima’ ya Knowless, ndetse ni nawe wayikoze mu buryo bw'amajwi 'Audio'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUTIMA’ YA BUTERA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO