RURA
Kigali

APR FC yageze muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kwandagaza Musanze FC -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/02/2025 18:01
0


APR FC yasezereye Musanze FC mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibitego bine ku busa ikomeza intego yo kugaruka mu bihe byiza.



Kuri uyu wa Gatatu itariki 19 Gashyantare 2025 mu Rwanda hakinwe imikino y’igikombe cy’Amahoro muri kimwe cya munani. Ubu ikipe ya APR FC yakiriye Musanze FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 ariko kugeza ubu nta kipe irizera gukomeza.

Umukino warangiye APR FC ibifashijwemo na Mamadou SY watsinze ibitego bibiri, mahamadou Lamine Bah na Hakim Kiwanuka itsinze Musanze FC ibitego 4-0, ndetse ikomeza ku giteranyo cya 4-0 kuko umukino wabereye mu karere ka Musanze amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Muri kimwe cya kane ikipe ya APR FC izakina na Gasogi United. Mu mwaka w’imikino ushyize Gasogi United niyo yasezereye APR FC muri kimwe cya kane.

UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

UMUKINO URARANGIYE

88' Mamadou SY wari ushatse gutsinda igitego cya gatanu ariko umupira yari ahawe na Niyomugabo Claude awutera hanze'

82' Musanze FC ikoze impinduka maze Leonidas Munyangabo asimbura Confor Bertrand'

81' Abakinnyi ba APR FC batangiye gukina batuje nyuma yo gutsinda ibitego bike ku busa bwa Musanze FC ubu bakaba bamaze kwizera gukina muri kimwe cya kane'

76' Mamadou SY yanditse igitego cya kane cya APR FC nyuma yo kugundagurana igihe kinini imbere y'izamu rya Musanze maze ku buhanga Bwa Mugisha Gilbert na bagenzi be batanga ubudasa bw'umupira kwa mamadou SY maze nawe yanga kubatenguha'

76' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mamadou SY

72' Ruboneka Jean Bosco ahaye umwanya Nshimiyimana Ismael Pichou'

69' Musanze FC ikoze impinduka maze Sunday Inemesit asimburwa na Batte Sheif'

66' APR FC ikoze impinduka mze Nzotanga na Dushimirimana Olivier basimbura Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert'

62' Hakim Kiwanuka itsindiye APR FC igitego cya gatatu nyuma y'uko umupira wari ucaracaye imbere y'izamu igihe kinini'

62' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Hakim Kiwanuka

60' Mugisha Gilbrt arase igitego akimara kwinjira mu kibuga'

60' Musanze ikoze impinduka maze kamanzi Ashlaf aha umwanya Adeaga Adeshola Johnson'

59' Ikipe ya APR FC ikoze impinduka maze Niyigena Clement na Denis Omedi baha umwanya Nshimiyimana Yunusu na Mugisha Gilbert'

58' Ikipe ya Musanze FC iri ku gitutu

57' Umuzamu wa Musanze FC Nsabimana Jean De Dieu atabaye ikipe nyuma yo gukuramo amashoti abiri yungikanye ya Niyigena Clement'

56' Niyomugabo Claude yari akiniye neza Ruboneka Jean Bosco ariko abakinnyi ba Musanze um,upira bawushyira muri koruneli

55' Mahamadou Lamine Bah ateye umupira numutwe nyuma ya pass ya Ruboneka ariko ujya hanze'

53' Kwizera Tresor yari akiniye neza Sunday Inemest ariko Niyigena Clement atabara APR FC'

51' Umuzamu wa APR FC Ishimwe Pierre atabaye ikipe nyuma ya kufura ya Musanze yari itewe na Sunday Inemesit'

50' Mahamadou Mamine Bah yari akiniye neza mamadou SY ariko umupira awutera hanze y'izamu

48' Abakinnyi ba Musanze FC batangiye bubakira umupira mu kibuga hagati ngo barebe ko bagombora ibitego cyane ko baramutse banganyije uyu mukino aribo bakomeza'

45' Ikipe ya Musanze FC itangiranye impinduka maze Tuyisenge Pacifique na Tuyisenge Clement bajya mu kibuga basimbura Mackelenga Rachid na Nduwayo Valeur'

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Abakinnyi ba APR FC nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri

Mahamadou Lamine Bah nyuma yo gutsinda igitego cya mberer

Igice cya mbere cy'umukino kirangiye ikipe ya APR FC ifite ikizere cyo gukomeza muri kimwe cya kane mu gikombe cy'Amahoro nyuma y'uko ubu ifite ibitego 2-0 bwa Musanze FC

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+1' Kufura abakinnyi ba APR FC barayihererekanyije ariko Musanze iratabara'

45' Kufura ya APR FC nyuma y''ikosa rikorewe Niyomugabo Claude'

42' Ruboneka yari ahererekanyije umupira na kapiteni Claude ariko abakinnyi ba Musanze baratabara bakiza izamu'

41' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Ruboneka Jean Bosco'

40' Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude akoreye umupira mu rubuga rw'amahina aho gutanga penaliti umusifuzi atanga ikosa ko rihanwa na APR FC'

39' Mamadou SY yari akiniye neza Ruboneka Jean Bosco ariko umuzamu wa

38' Aliou Souane yari acomekeye umupira mwiza Mamadou SY ariko umuzamu wa Musanze Nsabimana aratabara'

36' Kamanzi na Bertrand bari bazamukanye umupira imbere y'izamu rya AP{R FC ariko habaho kurarira'

35' Hakim Kiwanuka yari azamukanye agapira imbere y'izamu rya Musanze FC ariko umupira uramurengana'

30' Mamadou SY atsindiye APR FC igitego cya kabiri nyuma yo gucenga abakinnyi babiri ku mupira mwiza ahawe na Ruboneka Jean Bosco'

30' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mamadou SY

28' Imbere y'izamu wenyine Mamadou SY ananiwe gutsinda igitego cya kabiri cya Musanze FC'

26' Denis Omedi yari ashatse kongera kwiyereka abakunzi be ariko umupira ujya hejuru y'izamu'

25' Ruboneka Jean Bosco yari ateye urutambi mu izamu rya Musanze ariko umupira ujya hanze'

22' Ruboneka Jean Bosco yari akinanye na Lamine Bah imbere y'izamu rya Musanze ariko abakinnyi ba Musanze FC baratabara'

19' Umuzamu wa Musanze FC atabaye ikipe nyuma ko gukibita ibipfunsi umupira wari uvuye muri Koruneli yatewe na Ruboneka Jean Bosco'

18' Mamadou Sy yari azamutse ashaka kwataka umuzamu wa Musanze ariko ariko agwa hasi'

16' Confor Bertrand yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko umuzamu Ishimwe Pierre aratabara'

14' Mamadou SY yari yakiriye umupira mwiza uturutse kwa Ruboneka ariko ateye umutwe umuzamu Nsabimana wa Musanze aratabara'

13' Kufura ya APR FC itewe na ruboneka Jean Bosco ariko umupira ubura uwushyira mu izamu'

11' Mathaba Lethabo yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC ariko Kamanzi ananirwa kuwushyira mu rubuga rw'amahina ngo ba rutahizamu birwaneho'

11' Niyomugabo Claude yari agiye gutera ishoti ariko Mathaba lethabo aratabara'

9' Ikipe ya APR FC nyuma yo kubona igitego cya mbere ikomeje kubakira umukino mu kibuga hagati ireba uko yatsinda igitego cya kabiri maze igasezerera Musanze FC'

4' Mu gihe abakinnyi ba Musanze bari bari kwiga umukono umunya Mali Mahamadou Lamine Bah atsinze igitego cya APR FC nyuma yo gukinana neza kw'abakinnyi ba APR FC bahererekanya agapira buri wese agakoraho rimwe'

4' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mahamadou Lamine Bah

1' Hakim Kiwanuka yari azamukanye umupira ariko abakinnyi ba Musanze FC baratabara'

UMUKINO URATANGIYE

Abakinnyinbabanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze FC ni Nsabimana Jean De Dieu, Kwizera Tresor, Dufitumufasha, Bakaki Shafik, Hakizimana, Nduwayo Valeur, Mathaba Lethabo, Confor Bertrand, Mackelenga Rachid, Kamanzi Achraf na Sunday Inemesit.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude' Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert, Seidou Dauda Youssif, Alioume Souane, Mamadou SY, Denis Omedi, Mahamadou Lamine Bah na Hakim Kiwanuka.

Ibintu birakomeye hagati ya Musanze FC na APR FC kuko umukino wabanje wabereye mu Karere ka Musanze amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa none kugeza ubu ntawe uzi niba ari APR FC ikomeza muri ¼ cya ngwa Musanze FC.

Ikipe ya APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere itike ya ¼ bitaba ibyo gukomeza byayisaba kunganya ubusa ku busa maze amakipe yombi agakizwa na za penaliti.

Kunganya ibitego muri uyu mukino biraha Musanze FC amahirwe yo kugera muri kimwe cya Kane nta kujurira kubera ko yaba yinjije igitego iri mu rugo rwa APR FC kandi mu karere ka Musanze ikipe ya APR FC yo ikaba itarashoboye kwizigama impamba y’igitego cyo hanze.

Ikipe ya APR FC iramanuka mu kibuga ifite gahunda yo gutsinda uyu mukino kuko igikombe cy’Amahoro kiri mu byo umutoza Darko Novic asabwa kwegukana kugira ngo agume kwemeza abakunzi ba APR FC.

APR FC kandi ifite inyota yo kwitwara neza muri iri rushanwa kubera ko imyaka 8 irihiritse itazi uko risa.

APR FC iheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu 2017. Mu mwaka washyize yaviriyemo muri kimwe cya kane nyuma yo gusezererwa na Gasogi United.

Abakinnyi ba Musanze FC mbere y'uko umukino utangira

Abakinnyi ba APR FC ubwo bari mu myitozo mbere y'uko umukino utangira

Uko abakinnyi ba Musanze FC basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

Uko abakinnyi ba APR FC bageze kuri Kigali Pele Stadium






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND