Rutahizamu Fall Ngagne na kapiteni Muhire Kevin ntabwo basoje umukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu gikombe cy’Amahoro kubera imvune kandi aba ni bo bahetse iyi kipe.
Biramutse bikomeje ntawatinya kuvuga ko Rayon
Sports yaba ikubiswe mu cyico kubera kubura Muhire Kevin na Fall Ngagne basohotse mu
kibuga kubera imvune mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu gikombe
cy’Amahoro.
Mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere
aba bagabo bombi babifitemo akaboko gakomeye cyane kuko Fall Ngagne amaze
gutsinda ibitego 12 muri shampiyona mu gihe Muhire Kevin amaze gutanga imipira
10 yabyaye ibitego.
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ari
mu rujijo ku bijyanye n’imikino iri imbere, nyuma yo kugira imvune mu mukino
batsinzemo Rutsiro FC, bakayisezerera mu Gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, itsinda ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Nubwo yatsinze,
iyi kipe yatakaje abakinnyi babiri b’ingenzi, ari bo Kapiteni Muhire Kevin na
rutahizamu Fall Ngagne.
Nyuma y’uyu mukino, Muhire Kevin yatangaje ko
yari amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune, ndetse yagize imbogamizi mu kibuga
bikarangira asimbuwe ku munota wa 30.
Yagize ati: "Imvune yanjye natangiye
kuyigira ku mukino wa Kiyovu. Nari nabwiwe gukina uyu munsi ariko sinari
niteguye neza."
Ku bijyanye n’uko ashobora kuboneka ku mukino
wa Amagaju FC uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Muhire yavuze ko atari afite
gihamya y’igihe azamara hanze y’ikibuga.
Ati: "Sinzi neza igihe bizamara,
bizaterwa n’ibisubizo by’abaganga. Ariko imikaya (hamstring) ikira hagati
y’icyumweru kimwe nabiri, ndategereje kureba uko bizagenda."
Ntabwo ari Muhire wenyine wagize ikibazo
cy’imvune, kuko na Fall Ngagne yasohotse mu kibuga ku munota wa 68, agaragaza
ko atameze neza nubwo imvune ye itari ikanganye.
Kubura aba bakinnyi bombi bishobora kugira
ingaruka kuri Gikundiro, cyane ko ari bo bayifasha kwitwara neza muri iyi
minsi.
Rayon Sports ifite umukino ukomeye na Amagaju
FC uzabera kuri Stade ya Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025
saa 17:00. Iyi kipe y’i Nyamagabe izwiho kugora amakipe akomeye, bikaba
byitezwe ko uyu mukino uzaba ukomeye.
Muhire Kevin na Fall Ngagne bavunikiye rimwe mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu gikombe cy'Amahoro
Muhire Kevin na Fall Ngagne bavunitse mu minsi Rayon sports iri kwitegura gucakirana n'Amagaju mu mukino utoroshye
TANGA IGITECYEREZO