RURA
Kigali

Akari ku mutima w'umuramyi Amani utunzwe n'umuziki kandi atarakandagiye mu ishuri - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/02/2025 10:59
0


Umuvugabutumwa akaba n'umuhanzi Iradukunda Juvenal Amani uzwi cyane nka Amani, avuga ko kuba ari gukora umuziki ndetse akaba atunzwe nawo ari inzozi zabaye impamo.



  • Ev. Amani, ukomoka mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Uranzi Yesu", akaba ari iya gatanu mu ndirimbo amaze gukora.
  • Arasaba abakunzi b’umuziki wa Gospel gukomeza kumushyigikira, bakayumva, bakayisangiza abandi, ndetse bakamutera inkunga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

  • Ati: “Impamvu nakoze iyi ndirimbo Uranzi Yesu, ni uko kuryama no kuramuka ari ubuntu bw’Imana. No guhumeka duhumeka umwuka wayo, kandi ntijya idutererana mu bihe byose. Nashakaga kubwira abantu ko mu buzima bwabo bwa buri munsi Imana ibazi.”

  • Muri iyi ndirimbo ye nshya aririmba agira ati: “Iyo naniwe mu binaniza, umpa gutuza ukankomeza, mu mutima wanjye ukanyemeza kugukomeza wowe Rutare, ndabizi neza ntiwandekura.

    Uwari urwaye imyaka 12 uramukiza, Dawidi wari mu ishyamba umukurayo, Namani wari umubembe uramukiza. Ni ukuri wakoze ibikomeye, tuzahora tugushima.”

  • Mu kiganiro na inyaRwanda, Ev. Amani yavuze ko anyuzwe no kuba atunzwe n'umuziki n'ivugaburumwa kandi atarigeze akandagira mu ishuri. Yavuze ko ari ibintu byamutunguye binatungura umuryango we n'inshuti ze.

Uyu muhanzi akaba n'umuvugabutumwa yahishuye ko icyo arangamiye ni ukugeza ubutumwa bwiza ku Isi yose "kandi ikigeretse kuri ibyo mpora mbwira Imana kunshoboza, yagure impano yanjye".

Avuga ko ivugabutumwa akora rimufasha mu buzima bwa buri munsi, ndetse ko kuba ari gukora umuziki ari "inzozi zikomeye zabaye impamo", ati "agasura dufite ni Yesu".

Amani yunzemo ati "Ntabwo nari nzi ko nzaba umuhanzi, ntabwo nari nzi ko nzakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ntabwo nari nzi ko nzaba umuvugabutumwa".

Yongeyeho ati: "No mu muryango iwacu nk'umuntu bazi ko ntigeze "ngera" no mu ishuri habe na mba ntabwo bari bazi ko bagira umuhanzi ariko nabo byarabatunguye cyane n'izi saha bahora bibaza uyu ni Amani twari tuzi, Amani utarigeze mu ishuri utari uzi gusoma no kwandika ariko ubu akaba azi gusoma no kwandika kubera ko yemeye guca bugufi akayoborwa n'Imana."

Kuva atangiye umuziki kugeza uyu munsi,  akomeje kwerekwa urukundo rwinshi aho ibihangano bye byishimirwa cyane. Mu ndirimbo ze harimo izarebwe n'abarenga ibihumbi 14 mu gihe gito ndetse umuziki uramutunze.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA "URANZI YESU" YA AMANI

Umuhanzi Amani afite ishimwe riremereye ku Mana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND