RURA
Kigali

Indaya yatawe muri yombi nyuma yo kwivugana abakiriya bane ishaka kwiyongeza uwa 5

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/02/2025 11:37
0


Umugore wo muri Leta ya Uhio ukora umwuga w’uburaya, arashinjwa kwica abagabo bane abarogesha imiti ibica no kugerageza kwica uwa gatanu.



Urukiko rwa Franklin rwemeje ko uyu mugore ashobora kuburanishwa kuko asobanukiwe iby'iburanisha kandi ashobora kwirwanaho.

Rebecca Auborn w’imyaka 34, ni we ukurikiranyweho ibi byaha biremereye. Si ubwa mbere ashijwa kwivugana abantu kuko  mu Ukwakira 2023 yashinjwe ibyaha bisaga 30 birimo ubwicanyi, ubujura bukoreshejwe urugomono kugerageza kwica. Yireguye ahakana ibyo aregwa.

Umucamanza Karen Phipps yemeje ku wa Kane ko Auborn afite ubushobozi bwo kuburanishwa nyuma yo gusuzumwa n’umuganga w’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze. Nubwo bimeze bityo, itariki y'itangira ry’urubanza rwe ntiratangazwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2023, Auborn yahuye n’abagabo bane mu mujyi wa Columbus ababeshya ko bagirana imibonano mpuzabitsina, hanyuma akabaha imiti yica irimo Fentanyl maze akabambura bamze gupfa. Yanashinjwe kugerageza kwica undi muntu wa gatanu mu Ukuboza akoresheje uburyo nk'ubwo.

Abapfuye bamenyekanye ni Wayne Akin w’imyaka 64, Robert Snoke w’imyaka 54, Joseph Crumpler w’imyaka 30, na Guy Renda Jr.,l w’imyaka 42.

Christyn Crockett, umukobwa wa Wayne Akin, yavuze ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa se ariko yishimiye icyemezo cyo kuburanisha Auborn kuko bizatuma habaho ubutabera. 

Yagize ati: "Nta n'umwe muri twe uzaruhuka kugeza ubwo ibi byose bizaba birangiye, ariko ni intambwe nziza yo kugera ku butabera."

Uyu mugore w’imyaka 34, wiyemerera ko yahuye n’aba bagabo ariko agahakana ko yabishe, ategereje urubanza ruzatuma hamenyekana ukuri.

 

Indaya yari irembeje abakiriya bayo ibavutsa ubuzima iri kuburanishwa mu gace ka Ohio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND