RURA
Kigali

Chriss Eazy,Bwiza na Juno Kizigenza bazaririmba mu bitaramo bizaherekeza 'Tour du Rwanda 2025'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/02/2025 19:01
0


Abahanzi batatu bakunzwe muri iki gihe aribo Chriss Eazy,Bwiza na Juno Kizigenza bazararimba mu bitaramo bine bizaherekeza isiganwa rya 'Tour du Rwanda 2024' rizagera mu Mijyi umunani yo mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.



Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose, rirabura iminsi ibarirwa ku ntoki rigatangira gukinwa. 

Mu bihe bitandukanye iri siganwa ryagiye riba riherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

Sosiyete ya KIKAC isanzwe itegura ibi bitaramo bizaherekeza iri siganwa ifatanyije n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, FERWACY yamaze gutangaza bamwe mu bahanzi bazabiririmbamo aribo Chriss Eazy,Bwiza na Juno Kizigenza.

Ibi bitaramo bizaba tariki ya 25 Gashyantare 2025 i Musanze,tariki ya 26 i Rubavu,tariki ya 28 i Huye na  tariki ya 2 Werurwe i Kigali.

Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC Music aheruka kubwira InyaRwanda ko bishimira uburyo abantu bakurikira isiganwa.

Yagize ati: "Twishimira uburyo abantu bakurikirana iri siganwa, kandi bakanareba abahanzi babasusurutsa nyuma y'ibyishimo by'igare." Yakomeje agira ati "Mu gihe hamaze gutangazwa inzira z'aho amagare azanyura, ubu twatangiye kureba no guhitamo abahanzi tuzakorana kuri iyi nshuro."

Tour du Rwanda 2025 izatangira guhera tariki ya 23 Gashyantare 2025, isozwe ku wa 25 Werurwe 2025.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 29 Ugushyingo 2024, Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yavuze ko Tour du Rwanda ya 2025, ifite umwihariko kuko izaba mu gihe kimwe na Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ati “Nizere ko mwese mwishimiye ko isiganwa rigiye kongera kuba. Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kuba mu mwaka umwe na Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika,”

“Ni isiganwa rizerekana uko imyiteguro ihagaze ku isiganwa rizaba rikomeye cyane rizahuza amakipe akomeye ku Isi, ahanganira mu mihanda izatanga akazi.”

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 17. Tour du Rwanda 2025 igizwe n’ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n’ibilometero 158.

Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) azitabira ni: Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid (U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).

Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Inzira za Tour du Rwanda 2025:

Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye Ibilometero 4).

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo - Kayonza (Ibilometero 158).

Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali - Musanze (Ibilometero 121).

Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze - Rubavu (ibilometero 102).

Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu - Karongi (Ibilometero 97).

Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi - Huye (Ibilometero 143).

Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza - Canal Olympia (Ibilometero 114).

Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC (Ibilometero 73).








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND