Shampiyona y’u Rwanda umunsi wa 17 yagarukanye imbaraga n’imbaduko nyuma y’uko amakipe nka Rayon Sport na APR FC akomeje kurwanira umwanya wa mbere ariko Rayon Sports ikora ibishoboka byose ngo igume kuwuryamaho.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu itariki 15 Gashyantare 2025
imikino ya shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wa 17 aho izasozwa ku ya 16
Gashyantare aho uyu munsi uzarangira abakunzi b’amakipe amwe bishyimye abandi
abababaye.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu imikino iteganyijwe ni
Etincelles FC izakira Mukura VS kuri Stade Umuganda, Muhazi Umited yakire
Vision FC kuri Stade y’akarere ka Ngoma, Amagaju FC yakire Rutsiro kuri Stade
mpuzamahanga y’akarere ka Huye, Gasogo United yakire Bugesera kuri Kigali Pele
Stadium. Umukino karundura utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu ni uwo Kiyovu
Sports izakiramo Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium.
Imikino ya shampiyona izakomeza ku cyumweru aho ikipe ya
Police FC izacakirana na Marines FC Saa Sita n’igice kuri Kigali Pele Stadium,
Saa Cyenda Gorilla FC izakira Musanze Fc naho Saa kumi n’ebyiri APR FC yakire AS
Kigali.
Imwe mu mikino yo kwitega kuri uyu wa Gatandatu harimo uwa Rayon Spor
na Kiyovu Sports. Ni umukino ukomeye mu mateka kuko aya makipe agiye gukina amaze igihe kirekire
ahanganye mu Rwanda. Guhangana kwayo ntabwo ari iby’ubu gusa, ahubwo hari
n’abavuga ko byagabanyutse ugereranyije na kera.
Kuva mu 1965
ikipe ya Kiyovu Sports Club na Rayon Sports FC yari afitanye ubukeba bwo ku
rwego rwo hejuru, aho umukino wahuzaga amakipe yombi ari wo warebwaga n’abafana
benshi mu Rwanda.
Ku itariki
ya 15 Kamena muri 2017, kuri Stade yo ku Mumena Rayon Sports FC yatsinze
Urucaca ibitego 2-1 bituma irangiza shampiyona ku mwanya wa 15 muri shampiyona
y’icyiciro cya mbere byashoboraga gutuma rumanuka mu cya kabiri
nubwo byaje kurangira rutamanutse bituma kongera
guhangana hagati ya Kiyovu Sport Club na Rayon Sports FC bizuka.
Kuva mu 2020 Kiyovu Sports Club yongeye kugaruka mu guhangana na Rayon Sports FC ubwo
Mvukiyehe Juvenal yari atorewe kuyobora Urucaca kubera ko imwe mu
ntego yari afite harimo no kongera guca ako gasuguro ka Rayon Sports FC kandi
yabigezeho kuko mu myaka 3 yayoboye ntabwo iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru
yabashize kumutsinda.
Kuva muri
2010 kugeza ubu muri shampiyona Rayon Sports FC igiye guhura na Kiyovu Sports
Club ku nshuro ya 31. Muri iyi mikino Rayon Sports FC yatsinzemo 12, Kiyovu
Sports itsinda imikino 10, zinganya 8.
Mu mikino 9
ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ya Rayon Sports yatsinzemo
umukino umwe baheruka gukina, Kiyovu Sport Club yatsinzemo imikino 5 naho
banganya itatu.
Umukino
uheruka guhuza aya makipe yombi wakinwe ku itariki 1 Ugushyingo 2024, warangiye Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports 4-0.
Rayon Sports iracakirana na Kiyovu Sports ku munsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda
APR FC ifitanye urubanza rukomeye na AS Kigali kuri iki Cyumweru
Undi mukino witezwe na benshi mu mpera z’iki
cyumweru ni uzahuza APR FC na AS Kigali. Ni umukino uvuze byinshi kuko uretse kuba APR FC iheruka gutsinda AS Kigali imikino ibiri baheruka
gukina, mbere y’iyo mikino AS Kigali yari yarashizeho umurongo ntarengwa kuko
APR FC byayisabye imyaka itandatu ngo yongere kubona intsinzi imbere ya AS
Kigali.
Imikino yo ku munsi wa 17 wa shampiyona ishobora gusiga
amakipe amwe arira andi agaseka. Ikipe ya Rayon Sports ntabwo imaze iminsi
yitwara neza muri shampiyona aho mu manota 6 aheruka gukinirwa yabonye inota
rimwe gusa. Yatsinzwe umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona na Mukura VS naho
umukino wo ku munsi wa 16 wa shampiyona inganya na Musanze FC.
Gutakaza iyo mikino byatumye APR FC ihora ihanganiye
ibikombe na Rayon Sports iyirya isataburenge kuko kugeza ubu Rayon Sports ya
mbere irusha APR FC ya Kabiri amanota atatu gusa.
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yatsindwa na Kiyovu Spor
amahirwe yo kugumana umwanya wa mbere yaba ayoyotse kuko APR FC iramutse
itsinze AS Kigali, yahita ifata Rayon Sports mu manota bagakizwa n’ibitego
byinjijwe mu munsi wa 17 wa shampiyona.
Mu gihe AS Kigali yatsinda APR FC naho Rayon Sports igatsinda Kiyovu Sports, ibintu byaba bitangiye kugaruka mu buryo bwiza ku ruhande rwa Rayon sports kuko umunsi wa 17 warangira irusha APR FC amanota atandatu.
Rayon Sports mu migambi yo kwurwana ku mwanya wa mbere imazeho igihe kinini
TANGA IGITECYEREZO