Kigali

Kwibasira Drake, kwigaragambya no gufungwa: Ibyaranze Super Bowl Halftime Show yaririmbyemo Kendrick Lamar

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:10/02/2025 11:45
0


Umuraperi Kendrick Lamar yataramiye abitabiriye umukino wa Super Bowl 2025, iminota hafi 15 yaranzwe n’ibintu bitandukanye.



Ni umukino wabereye kuri stade ya Caesars Superdome iherereye mu mujyi wa New Oreans wo muri leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho warangiye Philadelphia Eagles itsinze Kansas City Chiefs 40-22.

Usibye kuba abari muri iyi stade bari baje kureba umukino, gusa bari banategereje Kendrick Lamar wagombaga kubataramira mu karuhuko ndetse akaba yanahanyuranye umucyo.

Reka turebere hamwe ibintu byaranze iyi minota hafi 15 Kendrick Lamar yari yahawe yo gushimisha abakurikiye uyu mukino.

-Kendrick Lamar yongeye kwibasira Drake!

Muri Super Bowl 2025 Half Time Show yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, indirimbo 'Not like us' Kendrick Lamar yahimbye yibasira Drake ni imwe mu zashimishije abafana cyane.

Ubwo Kendrick yari agiye kuyiririmba yagize ati:"Nshaka kubaririmbira indirimbo mukunda cyane, ariko murabizi ko bakunda kurega!" Akimara kuvuga aya magambo bashyizemo agace gato gatangira iyi ndirimbo, akomeza guha ibyishimo abakunzi be.

Aya ni amagambo yari yerekeje ku muraperi Drake, dore ko mu minsi yashize yareze kompanyi ya Universal Music Group ayishinja gusunika cyane iyi ndirimbo imusebya kandi bigakorwa mu buryo budakwiye.

- Kendrick Lamar yafashijwe n’abarimo SZA.

Umuhanzikazi SZA yasanze Kendrick Lamar ku rubyiniro amufasha kuririmba indirimbo ‘All the stars’ ndetse na ‘Luther’, indirimbo zombi bakoranye ndetse zikaba zombi ziri ku muzingo wa Kendrick Lamar uheruka yise ‘GNX’.

SZA ni umwe mu batumye abafana bakomeza kuryoherwa, gusa uburyohe buriyongera ubwo umjkinnyi wa Tennis w’icyamamare ariwe Serena Williams nawe yafashaga Kendrick Lamar gususurutsa abakunzi be. Serena Williams yaje abyina indirimbo ‘Not like us’, ibintu bikomeza kuryoha.


SZA yafashije Kendrick Lamar gushimisha abafana


Serena Williams nawe ntiyahatanzwe

- Kugaragaza gukunda igihugu.

Icyamamare mu gukina film, Samuel L. Jackson niwe wari umushyushyarugamba, aho yari yambaye imyambaro iri mu mabendera ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Si we gusa kandi, kuko Kendrick Lamar n’ababyinnyi be bari bambaye imyambaro igizwe n’amabara y’umutuku, ubururu n’umweru bigize amabara y’iki gihugu aho banabigaragaje neza mu ndirimbo ‘Humble’.


Imyambaro ya Samuel L. Jackson yagaragazaga ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Kendrick Lamar n'ababyinnyi be nabo byari uko

- Kwigaragambya!

Ubwo Kendrick Lamar yaririmbaga ‘Squabble up’ hagaragaye umuntu wari afite ibendera rya Palestine ryanditseho ‘Sudan na Gaza’, mu kugaragaza ko adashyigikiye ibiri kuba, akaba yahise afatwa n'abashinzwe umutekano arafungwa.

Amakuru dukesha AP News avuga ko uyu muntu yari umwe mu babyinnyi ba Kendrick Lamar, gusa ngo nta n’umwe wari azi ko afite gahunda yo gukora ibi. Amakuru avuga ko uyu muntu araza gufatirwa ibihano bitandukanye, birimo kutazongera kwinjira muri stade ziberamo ibikorwa byose bya NFL.


Uwazanye ibendera rya Palestine yatawe muri yombi

- Kendrick Lamar yanditse amateka

Kendrick Lamar yanditse amateka mashya, yo kuba ariwe muraperi wa mbere ubashije gutarama muri Super Bowl Halftime Show ari we muhanzi mukuru wenyine. Mu 2022, Kendrick Lamar yari yaje afasha Dr. Dre, Snoop Dogg, Mary J. Blige, 50 Cent na Eminem.


Kendrick Lamar yatanze ibyishimo karahava

Ibi birori biba bitegerejwe cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, byanitabiriwe n’ibyamamare birimo Perezida Donald Trump, Lionel Messi, Taylor Swift, Tyla, Ayra Starr, Jay-Z n’abana be, Tyga, Lady Gaga, Kevin Hart n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND