Kigali

Grace Khan arashinja ishyaka rya Bobi Wine ubujura

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:7/02/2025 8:14
0


Umuhanzikazi Grace Khan wo muri Uganda, arashinja bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya NUP ubujura by’umwihariko akarega bamwe mu bayobozi bakomeye b’iryo shyaka barimo Eddie Yawe, Bobi Wine na Barbie Kyagulanyi, kubigiramo uruhare mu kwibwa igikapu cye.



Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Grace Khan yagaragaye arira, agaragaza agahinda kenshi. Byagaragaraga ko ashobora kuba yari yasomye ku nzoga cyangwa se yari yanyoye ibiyobyabwenge ubwo yavugaga ayo magambo, ari mu rugendo rw’ijoro kuri moto.

Mu ijwi ryuje umubabaro, yasabye ko bamugarurira igikapu cye, atagaragaza impamvu. Yahamagaraga abayoboke ba NUP, agaragaza ko yari abafitiye icyubahiro, ariko ko bakoze ibidakwiye. Yagize ati: “Nkeneye igikapu cyanjye. Nabasize mwenyine, ndi kuri Boda (moto). Ndashaka ko mungarurira igikapu, muvandimwe, Mr. Nubian Li, uratuzi ndashaka igikapu cyanjye.”

Yongeye gushimangira ko atari umunyapolitiki muri NUP, ahubwo ko ari umuhanzikazi uzwi cyane muri Uganda, aho azwi mu ndirimbo nka "Njakufa Naye" na "Nenoonya". Gusa kuri uwo mugoroba ibintu byari bitandukanye nk'uko tubikesha mbu.ug.


Grace Khan arataka kubura igikapu cye bitazwi icyari kirimo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND