Kigali

Guhagarara kwa USAID byaba ari ugushyira ubuzima n'umutekano w'isi mu kaga?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:7/02/2025 7:18
0


Iteka rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ryo guhagarika imfashanyo z’amahanga mu gihe cy’iminsi 90, ryateye ikibazo gikomeye mu bikorwa by’ubutabazi, bikaba byashyize mu kaga miliyoni nyinshi z’abantu ku isi.



Iri teka rya Perezida Trump ryashyizwe mu bikorwa ku itariki ya 20 Mutarama 2025, ryagize ingaruka ku bikorwa by'Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID] aho cyahagaritse gahunda z’ibikorwa by’ubutabazi mu bihugu bya Afurika, Gaza na Ukraine.

Iri tegeko riturutse ku buryo bushya bwo gutunganya USAID, aho yagiye mu maboko ya Elon Musk kugira ngo ayigenzure. Yagize ati: "USAID ni umuryango w'abanyabyaha ugomba guhagarara".

Mu bihugu bya Afurika, gahunda y’Uburyo bwo Kurwanya Malariya (PMI) yahagaritse ibikorwa by’ubuvuzi bwo gukingira no kuvura Malariya. Imikorere ya USAID yafashije abantu barenga miliyoni 11.7 abenshi bakaba bari impunzi, ndetse hanakingirwa malariya abantu ibihumbi 2.1 kuva mu mwaka wa 2000 nk'uko tubikesha France 24.

Nk'uko bitangazwa na Lenin umwe mu bakozi b'uyu muryango abinyujije kuri Facebook yavuze ko "malariya igaragara cyane mu bihe by'imvura, bityo hatangwa inzitiramibu, inkingo n'imiti mu kuyihashya". Akomeza avuga ko "abana bagiye gupfa kandi bitari ngombwa."

Iri tegeko ryahagaritse izi gahunda, kandi abahanga baraburira isi ko abana benshi bashobora gupfa bitari ngombwa kubera ko ingamba zo gukingira zigiye guhagarara.

Muri Gaza, ibikorwa by’ubutabazi byari byaratewe inkunga na USAID byahagaze, kandi ibi bishobora guteza ikibazo ku masezerano y’amahoro yashyizweho.

Imiryango itanga ubufasha nka International Medical Corps, ikoresha amafaranga ava muri USAID, yahagaritse ibikorwa byayo, byagabanyije ubuvuzi bw’abaturage basaga 33,000. Amasezerano y’amahoro, ashingiye ku gutanga ubufasha buhoraho, ubu ari mu byago.

Muri Ukraine, guhagarika amafaranga y’ubutabazi bishobora gusiga ibikorwa byo kuzahura igihugu birimo kwangirika, harimo ubufasha ku binyamakuru, kurwanya ruswa, no guteza imbere imiturire n’ubuzima. Ibinyamakuru byigenga nka Bihus Info, bishingiye ku nkunga ya USAID, biri hafi gufunga.

Ingengo y’imari ya USAID igira uruhare rwa 42% mu bufasha bw’ubutabazi ku isi. Guhagarika imfashanyo bituma abantu barushaho kugorwa no kubona inkunga, kandi imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi irimo gushaka indi nkunga, ibi bigatera ingaruka zikomeye ku bikorwa byo gutabara abari mukaga.

USAID yafasha Abanyafurika kurwanya malariya binyuze mugutanga inzitiramubu n'imiti.

Trump yavuze ko abakozi ba USAID bagomba gutaha.

Abenshi ntibazi uko bagiye kubaho nyuma yo gutakaza akazi kubera guhagarara kwa USAID.

Mu bice bitandukanye ntibishimiye umwanzuro wo guhagarika inkunga ya USAID






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND