Mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu, imibanire n’ibidukikije, bamwe mu baherwe bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibi bibazo binyuze mu gutanga inkunga zifatika.
Nubwo ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikora uko bishoboye ngo bikemure ibibazo byugarije isi, ubushobozi bw’abaherwe n'inkunga batanga umunsi ku wundi bigira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi.
Raporo nshya y’ikinyamakuru Forbes igaragaza ko abagiraneza 25 ba mbere muri Amerika bamaze gutanga inkunga igera kuri miliyari 241 z’amadoral, amafaranga bigaragara ko yazamutseho miliyari 30 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024.
Aba baherwe
bose hamwe bafite umutungo wose ubarirwa muri tiliyari 1.6 z’amadorali, naho
ayo bamaze gutanga angana na 15% by’ubutunzi bwabo bwose.
Warren Buffett ni we uyoboye uru rutonde, aho amaze gutanga miliyari 67.3 z’amadorali, bingana na 30% by’ubukungu bwe. Kuva mu mwaka wa 2006, yagiye agenera miliyari nyinshi ikigega Gates Foundation ndetse n’imiryango itandukanye.
Bill Gates na Melinda French Gates nabo ni bamwe mu bamaze gutanga inkunga nyinshi, aho bamaze gutanga miliyari 52.9$, bingana na 26% by’ubukungu bwabo. George Soros we yatanze miliyari 25$, bingana na 76% by’ubukire bwe, bivuze ko hafi umutungo we wose yawufashishije abandi.
Michael Bloomberg, ufite umutungo wa miliyari
104.7$, amaze gutanga miliyari 24.8$, naho MacKenzie Scott, wahoze ari umugore wa
Jeff Bezos, amaze gutanga miliyari 21.85$, bingana na 36% by’ubutunzi bwe.
Marilyn Simons n’umuryango we bamaze gutanga miliyari 12.8$, naho Mark Zuckerberg n’umugore we Priscilla Chan batanze miliyari 5.7$.
Steve Ballmer n’umugore we
Connie bamaze gutanga miliyari 6.23$, naho Jeff Bezos, umukire wa mbere kuri uru
rutonde, yatanze miliyari 4.7$. Phil Knight, washinze uruganda rw’imyenda
n’inkweto bya siporo, we amaze gutanga miliyari 4.3 z'Amadolari.
Uru
rutonde rugaragaza ko aba baherwe badashishikajwe gusa no gukomeza kwagura ubutunzi bwabo, ahubwo banashyira imbere inyungu rusange, bagatanga inkunga zifasha
abatishoboye, zifashishwa mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi n’ibindi bikorwa bifitiye Isi
akamaro.
Urutonde rw’abaherwe 10
bo muri Amerika bamaze gutanga inkunga nyinshi mu 2025:
Rank |
Name |
Lifetime giving |
Giving as
percent of net worth |
Net worth |
1. |
Warren Buffett &
family |
$67.3 billion |
30% |
$146.7 billion |
2. |
Bill Gates &
Melinda French Gates |
$52.9 billion |
26% |
$108.6 billion, $30.3
billion |
3. |
George Soros |
$25 billion |
76% |
$7.2 billion |
4. |
Micheal Bloomberg |
$24.8 billion |
17% |
$104.7 billion |
5. |
MacKenzie Scott |
$21.85 billion |
36% |
$33.6 billion |
6. |
Marilyn Simons &
family |
$12.8 billion |
23% |
$31 billion |
7. |
Mark Zuckerberg &
Priscilla Chan |
$5.7 billion |
2.1% |
$232.8 billion |
8. |
Steve & Connie
Ballmer |
$6.23 billion |
2.7% |
$130.1 billion |
9. |
Jeff Bezos |
$4.7 billion |
1.6% |
$251 billion |
10. |
Phil & Penny Knight |
$4.3 billion |
10% |
$34.1 billion |
TANGA IGITECYEREZO