Kigali

Rwanda Premier League: Gorilla yatangiye imikino yo kwishyura itsinda Vision FC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/02/2025 18:12
0


Ikipe ya Gorilla FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda, umukino wabimburiye iyo kwishyura muri shampiyona y'u Rwanda.



Kuri uyu wa Kane itariki 6 Gashyantare 2025 ikipe ya Vision FC yakiyiye Gorilla mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Ni umukino wabimburiye indi mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. Imikino ibanza ya shampiyona yasojwe Rayon Sports ariyo iyoboye.

Vision FC yakiriye umukino wa none yo yasoje imikino ibanza ari iya 15 n’amanota 12 ibintu byatumye isoreza mu murongo utukura. Ikipe ya Gorilla FC yo yasoje imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda ari iya 5 n’amanota 23.

Ni umukino watangiye ikipe ya Vision FC iri gukinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru kuko umurundi kwizera Pierrot yafunguye amazamu ku munota wa 18. 

Ikipe ya Gorilla nayo ikimara gutsindwa igitego yahise ikora iyo bwabaga maze ibona penaliti yatsinzwe neza na Rutonesha Hesborn ku munota wa 37 n’uko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye gahunda yo gutsinda. Vision FC yagarukanye imbaraga zidasanzwe iyobowe n’abakinnyi nka Mussa Esenu, Ganijuru Ishimwe Elie bakomeza gukorana imbaraga zidasanzwe ari nako ku ruhande rwa Gorolla FC abakinnyi nka Irakoze Darcy, Mussa Omar nabo baguma kuba ibamba.

Ku munota wa 69 ikipe ya Gorilla FC yabonye amahirwe ya kufura maze Rutonesha Hesborn ayitera neza umuzamu wa Vision FC Michael Rutaaya abura aho umupira unyuze naho wari wamaze kujya mu izamu, maze Vision FC Itangira kujya ku gitutu cyo kwishyura igitego.

Igitego cya kabiri cya Gorilla FC ni nacyo cyasoje umukino maze iba yegukanye intsinzi. gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Gorilla FC byatumye irara ku mwanya wa gatatu n'amanota 26 mu gihe Vision FC yatsinzweyagumye ku mwanya wa 15 n'amanota 12.


Gorilla FC na Vision FC ni zo zafunguye imikino yo kwishyura muri shampiyona y'u Rwanda 

Abakinnyi ba Vision FC bari kwishimira igitego rukumbi babonye mu mukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND