Kigali

Umunyamakuru The Cyiza na Audia Intore wamamaye muri Gakondo bagiye kurushinga-VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:6/02/2025 11:10
1


Umunyamakuru Cyiza Kelly wa InyaRwanda, yambitse impeta umukunzi we Audia Intore wamamaye mu njyana Gakondo, nyuma y'imyaka ibiri bamaze bari mu munyenga w’urukundo.



Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2025, umunyamakuru Niyonsenga Cyiza Kelly [The Cyiza] yizihirije muri M Hotel ibirori by’isabukuru y’umukunzi we Alice Diane Uwimana [Audia Intore] anaboneraho kumusaba ko yazamubera umugore.

Audia Intore usanzwe ari umuhanzikazi mu njyana gakondo akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka "Sine Ya Mwiza", ntabwo yazuyaje kwemera kuba umugore wa The Cyiza bamaze igihe bakundana.

Nyuma y’intambwe ikomeye The Cyiza na Audia Intore bateye, hitezwe ko n’izindi ntambwe zizaterwa mu gihe kiri imbere. Aba bombi bazarushinga mu mpera za 2025.

Mu byo kwitega kuri aba bombi ni uko bashobora no kuzaririmbana gakondo nk'itsinda rya The Cyiza & Audia Intore. The Cyiza yaciye amarenga ko bazaririmbana, ati: "Wabona bigiye gukunda".

Mu gihe The Cyiza & Audia Intore batangira kuririmbana, bazaba baciye agahigo mu muziki usanzwe (secular) ko kuba "Couple" ya mbere y'ibyamamare iririmbana, nk'uko bimeze muri Gospel ku matsinda nka Papi Clever na Dorcas ndetse na James na Daniella.

Mu kiganiro cyihariye na inyaRwanda, The Cyiza yavuze ko amaze imyaka ibiri akundana na Audia Intore wamutwaye uruhu n'uruhande. Yatangaje ibyo akundira cyane uyu mwali, ati: "Ni mwiza, abasha kujya inama, arumva, arankunda".

The Cyiza ni umwe mu banyamakuru b'abahanga mu myidagaduro y'u Rwanda. Ni umusore umaze imyaka 5 mu itangazamakuru aho yakoze ku binyamakuru nka Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo, ndetse akomeje gutera imbere mu mwuga w’itangazamakuru aho ubu akorera InyaRwanda.


Umunyamakuru The Cyiza wa InyaRwanda yasabye Audia Intore kuzabana nawe akaramata



Audia Intore yemeye kuzaba umufasha wa The Cyiza


The Cyiza na Audia Intore bateye intambwe ibaganisha ku gukora ubukwe

UKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO UBWO THE CYIZA YAMBIKAGA IMPETA UMUKUNZI WE

REBA INDIRIMBO "SINE YA MWIZA" YA AUDIA INTORE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe9 hours ago
    Mbega byiza.Imana izabubakire



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND