Umunyamakuru w'imyaka 23 ukomoka i Kumasi, muri Ghana yanditse amateka ku isi nk’umuntu wa mbere umaza igihe kirekire ahobeye igiti.
Iki gikorwa cya Abdul Hakim Awal, cyabereye hanze y’igicumbi cy’umuco i Kumasi, aho yamaze amasaha 24 iminota 21 ahobeye igiti. Aka gahigo kaje gakurikira aka Kwizera Patricia wo muri Uganda wari waraciye agahigi ko kumara amasaha 16 ahobeye igiti, agahigo ke kakaba kakuweho n’uyu munya-Ghana.
Abdul yagize iki gitekerezo, mu by'ukuri adatekereza ko bishobora kumenyekana ku rwego rw’isi kugeza no ku guhabwa igihembo cya Guinness World Records, ahubwo we yari agamije kugaragaza akamaro k’ibidukikije ndetse ko bigomba kubungwabungwa muri Ghana no ku isi muri rusange.
Abdul kandi yanakoze ikindi gikorwa gikomeye cyane kigamije gushishikariza abantu kwita ku bidukikije, yari yiyemeje gutera igiti byibura kimwe buri munota, iki gikorwa akaba yarakirangije amaze gutera ibiti 1,461.
Muri gihe cy’igerageza ry’agahigo ke, Abdul ntiyari yemerewe kuruhuka, ahubwo yagombaga kuguma ahagaze kandi agakomeza guhobera icyo giti. Kugeza ubu Abdul niwe muntu wa mbere ku isi uciye agahigo ko kumara igihe kinini ahobereye igiti.
Abdul, wiboneye ingaruka z’ubutayu mu mujyi wa Garu yavukiyemo, ubu yizeye ko hazashyirwaho gahunda yo gutera ibiti mu gihugu hose.
Yagize ati: “Tuzi uburyo ibiti, nk’umutungo w'ingenzi ubuzima bushingiyeho, bigenda bikomeje kuba bike muri Ghana. N’ubwo twiyemeje kubungabunga ibiti kuva mu myaka yashize, haracyakenewe imbaraga nyinshi, ndetse n’amaboko ya buri wese.”
Abdul ntabwo ari we munya-Ghana wa mbere washyizeho amateka mu gukunda ibiti ku isi. Hagaragaye y’umunyeshuri muby’amashyamba Abubakar Tahiru, wanditse amateka yo gitera ibiti byinshi mu isaha imwe gusa, aho yabashije gutera ibiti 1,123 byose.
Igiti kirekire, giherereye mu Bufaransa, nacyo cyatsindiye izina muri Guinness World Records muri uyu mwaka, aho gifite uburebure bwa metero 21 (68.9 ft), ni igiti kirekire cyane ku isi.
TANGA IGITECYEREZO