Kigali

Hamenyekanye abahanzi bazagaragara kuri album nshya ya Davido "5ive"

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:26/01/2025 7:35
0


Hashyizwe hanze urutonde rw'abahanzi b'ingeri zitandukanye bazaba bari kuri album nshya "5ive" ya Davido izasohoka Werurwe 2025.



Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria na Afrika muri rusange, Davido, yamaze gushyira ahagaragara amakuru yerekeye album ye nshya yise 5ive, izasohoka muri Werurwe 2025. Iyi album izaba ifite ibihangano byihariye, bikaba biteganywa ko bizazana impinduka mu muziki wa Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Abahanzi bazaba bari ku album ya Davido barimo abakomeye muri muzika y'Afurika ndetse no mu karere:

1. Victony

Uyu muhanzi ukomeye muri Nigeria akunzwe cyane mu ndirimbo "Soweto". Azaba ari kuri iyi album mu ndirimbo itaramenyekana. 


2. Omah Lay

Uyu muhanzi ukora injyana zitandukanye nka Afrofusion, R&B na Afrobeats, wamenyekanye cyane muri "Soso", azaba ari kumwe na Davido kuri album ye. 

3. Odumodublvck

Umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima y'abakunzi ba hip hop nko mu ndirimbo "Wotowoto Seasoning", azaba ari kumwe na Davido kuri iyi album.


4. YG Marley

Uyu muhanzi uzwi mu njyana ya Reggae cyane cyane nko mu ndirimbo "Praise Jah in the Moonlight", nawe azaba ari kuri iyi album atanga umusanzu w’umuziki mwiza.


5. Chike

Uyu muhanzi wamenyekanye mu njyana ya Afro-soul, Afrobeats, R&B n'izindi, azatambutsa umusanzu we mu guteza imbere umuziki wuje ubwiza no guhanga udushya kuri iyi album ya Davido.

Album ya 5ive izaba ifite impinduka nshya muri muzika ya Afurika, ikomeje gutera amatsiko benshi mu bafana ba Davido. Bamwe mu bahanzi bazayigaragaraho harimo abafitanye indirimbo na Davido zikunzwe n'abatari bake, ariko nta yandi makuru menshi aratangazwa. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND