Kigali

Finland: Eric Reagan Ngabo yavuye imuzi Album ye nshya iriho indirimbo ‘My Lord’- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2025 11:15
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo ubarizwa mu gihugu cya Finland giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya “My Lord” iri mu zizaba zigize Album ye ari kwitegura gushyira ku isoko izibanda cyane ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Uyu muhanzi yari amaze iminsi ashyize imbere cyane gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio), ariko avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka yahisemo gutangira no kuzifatira amashusho, kuko ari zimwe mu zizaba zigize Album ye nshya. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Eric Reagan yavuze ko yahisemo ubu buryo “mu rwego rwo gutegura Album yanjye nshya neza.” Ati “Uwo mushinga urakomeje.”

Yavuze ko mu rwego rwo kugirango Album ye izagere kure, yahisemo gukora indirimbo mu ndimi zitandukanye ‘kugirango ubutumwa bugere kure’.

Ati “Niwumva neza nk’indirimbo ‘My Lord’ harimo aho ndirimbo ikigande, ikinyankole, ikinyarwanda, izo zose ni indimi zikoreshwa muri Uganda, cyane nk’ikinyankole ndacyumva neza, iwacu n’i Nyagatare, ikinyankole ndacyumva neza, ikindi rero urumva ko harimo n’icyongereza.”

Eric Reagan Ngabo avuga ko uretse kuba avuka mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yanabaye igihe kinini mu Mujyi wa Kampala na Mbalala, byamworohereje kumenya indimi zo muri Uganda, biri mu mpamvu zituma abasha kuvuga neza indirimbo zabo.

Akomeza ati “Ubutumwa dutanga bugiye bwumva n’Abanyarwanda gusa n’abo muri Uganda gusa ntibyaba ari byiza, kuko ari nayo mpamvu nahisemo kuririmba no mu Giswahili kugirango ibihangano byanjye bigere cyane cyane mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.”

Uyu musore yavuze ko ari mu bahanzi ba mbere bari batekereje gukora indirimbo mu rurimi rw’igiswahili na ‘mbere ya Israel Mbonyi’.

Ati “N’uko ntagiye mpozaho, ariko ndi mu bahanzi ba mbere bari batekereje gukora indirimbo mu ndimi nyinshi, ku buryo abantu hafi ya bose bazisangamo. Ariko kandi nishimira ko ari ikintu kimaze gukura, kuko ubona ko muri ‘Gospel’ abantu bamaze gufunguka, bari kubyumva neza.”

Yungamo ati “Wumvise indirimbo zanjye ubona ko ndi umuhanzi ugerageza gukora ibintu bitandukaye. Mu myaka ishize ntabwo nakoraga umuziki mbiha umwanya cyane, ariko noneho muri iki gihe ni ibintu nshaka gukora mpaye umwanya, nabyo bikaza imbere mu byo ngomba gukora, cyane cyane muri gahunda y’ibyo ngomba gukora muri uyu mwaka, ku buryo ivugabutumwa ndimo rigera kuri benshi.”

Eric Reagan yavuze ko muri iki gihe ari gukora ku ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda “kuko n’ubwo turi hanze ariko ntitwabagirwa aho dukomoka.”

Mu Ugushyingo 2021, Eric Reagan Ngabo yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo ‘Rhema Awards Global 2021’.

Icyo gihe yari ahatanye mu byiciro bitatu: icyiciro cya ‘Best New Male Gospel Vocalist’, ‘Best Gospel Worship song na ‘Best Gospel Praise Song’ abicyesha indirimbo ye aherutse gusohora yise ‘Wewe ni mungu’.

Mu 2008, ni bwo Reagan yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, dore ko kuririmba ari impano yakuranye kuva i Nyagatare ku ivuko. Imwe mu ndirimbo ze zaremenyakanye harimo “Ishimwe n’iryawe”, “Imbere ni heza” n’izindi nyinshi. 

Eric Reagan Ngabo yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze Album ye nshya izaba iriho indirimbo zizumvikanaho indimi nyinshi

 

Eric Reagan Ngabo yavuze ko yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, kuko yari ahugiye mu gutegura Album ye

 

Reagan yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo zitsa ku kuramya no guhimbaza Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY LORD’ YA ERIC REAGAN NGABO

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND