Nyuma y'uko agiye gusura ingabo ku rugamba Jenerali Peter Cirimwami Nkuba yaje kuraswa kuwa Kane na M23, hashize amasaha make aza gupfa azize ibikomere.
Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru mu buryo bwa gisirikare, Gen Major Peter Cirimwami Nkuba, yishwe n'ibikomere byatewe n’amasasu yarashwe n’umutwe wa M23.
Nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’ibinyamakuru nka Reuters na AFP na BBC, Gen. Cirimwami yarasiwe mu gace ka Sake, ku birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, ku wa Kane tariki 23 Mutarama 2025.
Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irarushaho gukara, aho abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira umujyi wa Goma, bavuga ko bifuza kuwufata.
Guverinoma ya RDC ivuga ko imaze guhungisha abaturage basaga 400,000 kuva uyu mwaka watangira, mu gihe ONU ikomeje kugaragaza impungenge z’uko iyi ntambara ishobora kuvamo intambara y’akarere kose.
Perezida wa RDC Félix Tshisekedi yahagaritse uruzinduko rwe mu nama y’ubukungu i Davos, agaruka gutumiza inama yihutirwa y’umutekano. ONU yamaganye ibikorwa bya M23 imaze kwigarura uduce muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, turimo Sake na Minova, twafashwe mu cyumweru kimwe.
Imibare igaragaza ko M23 imaze kwigarurira 15% by’akarere ka Kivu y’Amajyaruguru kuva intambara yongera kubura muri 2021. ONU n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashimangiye ko u Rwanda rushyigikira M23, ibintu u Rwanda rwamaganiye kure kuva kera.
Umunyamabanga Mukuru wa ONU, António Guterres, yasabye impande zose kubaha ubusugire bwa RDC no guhagarika inkunga zihabwa imitwe yitwaje intwaro. Afurika y’Iburasirazuba yugarijwe n’iki kibazo gikomeje guteza umutekano muke mu karere.
Abaturage ba DRC barenga 400,000 bahungishijwe kubera M23
TANGA IGITECYEREZO