Kigali

Hamas na Israel mu bushyamirane ku isubizwa ry’Imfungwa muri Gaza

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/01/2025 21:53
0


Hamas yatangaje amazina y’abayisiraheli bane bateganywa kurekurwa muri Gaza, ariko Israel ivuga ko bitubahirije amasezerano y’agahenge kubera ibura ry’umugore umwe.



Ku wa 23 Mutarama 2025, umutwe wa Hamas watangaje amazina y’abagore bane b’Abayisiraheli bafungiye muri Gaza, avuga ko bateganya kubarekura mu mpera z’iki cyumweru mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge hagati yabo na Israel. Aya masezerano agamije guhagarika intambara no kurekura imfungwa ku mpande zombi.

Nyuma y’itangazwa ry’aya mazina, ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byagaragaje ko Hamas yaba yishe ayo masezerano. Impamvu y’izi mpungenge ni uko amazina yatangajwe atarimo iry’umugore w’Umuyisiraheli ukiri mu maboko ya Hamas. 

Ibi bikomeje guteza impaka ku buryo ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa, cyane ko Israel isaba ko ingingo zose zizwiho kwirengera inyungu z’abaturage bayo zubahirizwa.

Hamas ni umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu washinzwe mu 1987, ukaba uzwi cyane ku bikorwa by’intambara no kurwanya ubutegetsi bwa Israel. Uyu mutwe ushinjwa byinshi birimo n’igitero gikomeye cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abantu bagera ku 1,200, kikaba cyarakomereye umubano hagati y’impande zombi.

Ku wa 19 Mutarama 2025, Israel yemeje amasezerano y’agahenge yari agamije kugabanya amakimbirane, harekurwa imfungwa z’impande zombi. Gusa, uburyo aya masezerano akomeje gushyirwa mu bikorwa buravugwaho cyane, aho impande zombi zishyiraho ibibazo bitandukanye.

BBC ivuga ko amasezerano y’agahenge yari yitezweho gutanga icyizere gishya mu karere kari karimo intambara zikomeye. Ariko, uburyo amakimbirane akomeje kugaragara kuri iki kibazo bigaragaza ko haracyari urugendo rurerure mu gushaka amahoro arambye.


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND