Kigali

Israheli yanze gukura ingabo muri Libani ku gihe cyagenwe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:25/01/2025 16:46
0


Amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho hagati ya Isiraheli na Hezbollah mu Ugushyingo 2024 yagombaga gutuma impande zombi zikura ingabo zazo mu gace ka Libani y’Amajyepfo bitarenze tariki ya 26 Mutarama 2025.



Inkuru ducyesha CNN ivuga ko Isiraheli yagombaga gukurayo ingabo zayo nk’uko biteganywa n’amasezerano, ariko yahisemo gusubika iki gikorwa, ivuga ko Leta ya Libani itarohereza ingabo zayo muri ako gace, nk’uko byari biteganyijwe.


Hezbollah, umutwe ushyigikiwe na Iran wahise utangaza ko ubona iki gikorwa cya Isiraheli nk'icyaha gikomeye cyo kwica amasezerano inavuga ko izakora igikwiye kugira ngo isubirane ubutaka bwayo.


Ku rundi ruhande, Isiraheli yavuze ko ishaka kongererwa iminsi igashyika kuri 30 kugira ngo isuzume neza uko ibyasabwe byashyirwa mu bikorwa. Iyi myanzuro igamije kwirinda ko Hezbollah igumya gushyira ingufu hafi y’umupaka wa Israheli.


Loni na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashimye intambwe zimwe zatewe mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, ariko bakagaragaza ko hakiri ibibazo bimwe na bimwe bigomba gukosorwa.

Nyamara, abaturage bo mu majyaruguru ya Israheli ntibanyuzwe, kuko bafite ubwoba ko Hezbollah ishobora kongera gucengera muri Libani y’Amajyepfo mugihe ingabo za Isiraheli zaba zivuye muri ako gace.

Ikibazo gihari ni uko amasezerano akomeje guhura n’imbogamizi, ariko ibiganiro birakomeje hagati y’impande zose bireba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND