Kigali

Messi Guy Roland yazanye intego zihariye muri Vision FC – AMAFOTO +VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/01/2025 11:19
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu itariki 22 Mutarama 2025 rutahizamu ukomoka muri Cameroon, Messi Guy Roland yageze i Kigali aje gusinyira ikipe ya Vision FC.



Messi Guy Roland yaje muri Vision Fc avuye mu ikipe ya Tegam Partners Sports y’iwabo mu gihugu cya Cameroon.

Akigera mu Rwanda, Messi Guy Roland yahamirije InyaRwanda ko aje gufasha ikipe ya Vision FC gukotana muri shampiyona yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, kandi azayifasha nka rutahizamu.

Messi Guy Roland  yagize ati: ”Ndi muri Cameroon numvishe amakuru kuri iyi kipe, ntabwo iri mu myanya myiza muri shampiyona, gusa nje kuyifasha kubera ko ndi rutahizamu. Ikinzanye ni igutsinda ibitego no gufasha ikipe.

Messi Guy Roland yakomeje agira ati: ”Urugendo rwo kugera hano rwari rukomeye cyane gusa nahageze, ubu nishyimiye kuba ndi hano, nishimiye kubabona.

Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda. Ni igihugu gisukuye kandi ni kiza ku buryo buri wese yacyifuza. Ndi hano kubera ubutumire bw’ikipe ikomeye ya Vision Fc, ntabwo nari nasinya ariko ni ibintu biza gukurikiraho mu gihe gitoya.

Ikipe ya Vision Fc nari nsanzwe nyiziho amakuru kuko umuzamu wayo akaba na Kapiteni Desire James Bienvenue Djaoyang ni inshuti yanjye, yakinnye muri Cameroon kandi yagize uruhare ngo ngire amahirwe yo kuza hano.

Umupira wo mu Rwanda nzi ko shampiyona yahoo ikinwa n’amakipe 16. Bivuze ko biba bisaba gukora cyane kandi ukoresha amayeri n’ubwenge. Mu makipe yo mu Rwanda nzi harimo Musanze FC, APR Fc, Rayon Sports na Vision FC."

Messi Guy Roland, yasanze muri Vision Fc abandi bakinnyi biyongereyemo muri uku kwezi kwa Mutarama, barimo rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Mussa Esenu na Zabio Pascal ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Vision FC imaze kugura abakinnyi batatu muri uku kwezi kwa Mutarama ifite akazi gakomeye ko guhangana no kurwana no kutazamanuka mu cyiciro cya kabiri. 

Imikino ibanza ya shampiyona yasojwe Vision Fc iri mu murongo utukura kuko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12, ikaba ifite umwenda w’ibitego 7.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND