Kigali

Hakim Sahabo yatangiye nabi mu ikipe nshya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/01/2025 10:35
0


Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ukina mu kibuga hagat,Hakim Sahabo yatangiranye n'intsinzwi mu ikipe nshya aheruka gutizwamo ya K. Beerschot V.A. yo mu Bubiligi.



Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu, nibwo uyu mukinnyi yakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe ye.

Iyi kipe ya K. Beerschot V.A. yari yakiriwe na Club Brugge mu mikino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Muri uyu mukino Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga asimbuye umukinnyi witwa Reynors ku munota wa 46.  

Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda wakinaga umukino we wa mbere muri Beerschot kuva yayerekezamo mu ntangiriro z'Cyumweru gishize ntabwo ibintu byagenze neza dore ko ikipe ye byarangiye itsinzwe ibitego 4-2.

Iyi kipe ya Hakim Sahabo ikomeje kujya ahantu dore ko iri ku mwanya wa nyuma aho irushwa amanota atanu n'ikipe iyiri imbere ku mwanya wa 15.

Hakim Sahabo akigera muri iyi kipe yavuze ko yizeye kuzakina kenshi ndetse ko yizeye ko bazatsinda imikino myinshi ishoboka.

Yagize ati " Mbere na mbere, ndizera ko nzakina kenshi gashoboka, ndizera ko tuzatsinda imikino myinshi ishoboka, izaduhesha amanota menshi adufasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere.”

Yavuze ko bafite ikipe nziza ishobora gukina uyu mukino ikawitwaramo neza.

Hakim Sahabo utagize intangiriro nziza mu ikipe ya Beerschot aheruka gutizwamo na Standard de Liège yakiniraga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND