Kigali

Uko The Ben yisanze imbere ya Polisi agahanwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2025 20:38
0


Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko yitabye Polisi y'u Rwanda abazwa impamvu yatwaye imodoka atambaye umukandara, kandi ko yabihaniwe. Ni mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025.



The Ben yari yarezwe n'uwitwa Edman Ishimwe ku rubuga rwa X aho yanditse agira ati "U Rwanda rwacu ntawe uba hejuru y’amategeko kandi ntabwo tugira umuco wo kudahana,.. Polisi y'u Rwanda uyu yitwa Mugisha Benjamin (The Ben) atwaye ikinyabiziga atambaye umukandara ndetse ari gukora amakosa akomeye mu gihe atwaye ikinyabiziga mudufashe ahanwe."

Nyuma, Polisi y'u Rwanda yanditse igira iti "Muraho, murakoze ku makuru mutanze, tugiye kubikurikirana."

Mu butumwa The Ben yatangaje, yagaragaje ko ariya mashusho amugaragaza atambaye umukandara yayafashe yamamaza indirimbo "Say My Name' yakoranye n'umuraperi Kivumbi King.

Yavuze ko azi neza ko yari atwaye atambaye umukandara 'Ikizira mu mategeko y'u Rwanda n'amabwiriza agenga abatwaye ibinyabiziga, uko tuyahabwa na Polisi y'Igihugu". Yavuze ko yitabye Polisi "yacu" kandi "Nabihaniwe".

The Ben yavuze ko agiye kurushaho kwitwararika, ndetse azakora uko ashoboye ntazongere kugwa mu ikosa.

Uyu muhanzi yaboneyeho gushishikariza abantu bose kubaha amategeko n'amabwiriza bigenga abakoresha umuhanda. 

Yagize ati:"Mboneraho mbashishikarize mwese kubaha amategeko n'amabwiriza agenga abakoresha umuhanda. Twese tuyubahe, tugereyo amahoro nk'uko Polisi yacu idahwema kubidukangurira."

Muri iki gihe, Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ hirya no hino mu gihugu, bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda, aho abawukoresha bashishikarizwa kwirinda amakosa ateza impanuka.

IBYO ABASHOFERI  BASABWA

Irinde kuvugira kuri telefone igihe utwaye ikinyabiziga

Irinde gutwara ikinyabiziga wanyweye ibisindisha

Irinde kurenza umuvuduko wagenwe

Irinde gukubaganya akagabanyamuvuduko

Ambara umukandara w’imodoka buri gihe

Ubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru

Kirazira gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya

Suzumisha ikinyabiziga cyawe mu gihe cyagenwe

Kirazira gutwara ikinyabiziga kidafitiwe ubwishingizi

Kirazira gutwara abarenze/ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga

Mbere yo gutwara ikinyabiziga, suzuma niba ibyangombwa bisabwa byuzuye

Irinde kugendera mu gisate cy’ibumoso bw’umuhanda

Kirazira guparika ahatabugenewe

IBYO ABANYAMAGURU BASABWA

-Umunyamaguru agomba kugendera mu gice cy'ibumoso bw'umuhanda aho ibinyabiziga biza bimuturuka imbere abireba.

-Kwambukira mu mirongo yagenewe abanyamaguru, nyuma yo kwitegereza iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kiri hafi ye, akambuka yihuta ariko atiruka. 

-Kwirinda kwambuka uvugira kuri telefone cyangwa wambaye utwumvisho two mu matwi (écouteurs).  

 

The Ben yatangaje ko yahanwe nyuma y’uko agaragaye atwaye imodoka nta mukandara yambaye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND