Taylor Swift yabaye umuhanzi wa mbere w'umugore ugize "Streams" miliyari 1 kuri Spotify muri uyu mwaka wa 2025 ahita aba uwa 2 ku isi hose nyuma ya Bad Bunny.
Uyu muhanzi w'ibihangano bikunzwe cyane ku isi yifatanyije na Bad Bunny, umuraperi wo muri Puerto Rico, akaba n'umuraperi w'ikimenyabose, bashyiraho amateka y’uko ari bo gusa babashije kugera kuri miliyari 1 ya Streams muri uyu mwaka ku rubuga rwa Spotify.
Taylor Swift wamenyekanye ku ndirimbo nka Shake It Off, Love Story, na You Belong With Me, amaze imyaka myinshi akora umuziki, ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye ku isi. Uyu mwihariko muri uyu mwaka ugaragaza uburyo umuziki we ukomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b’umuziki ku isi yose.
Kugira Streams miliyari 1 kuri Spotify ni ikimenyetso gikomeye cy’uburyo abahanzi bari kugera ku rwego rwo hejuru binyuze mu ikoranabuhanga. Ibi byerekana kandi impinduka zikomeye mu buryo abakunzi b’umuziki bashobora kugera ku ndirimbo zabo, bitandukanye n’uburyo busanzwe bwariho mbere y’imbuga zicuruza umuziki m'uburyo bw'amajwi.
Muri rusange, umuziki ukomeje gukurura abantu benshi ku isi yose, kandi gukurura amatsiko y’abakunzi b’umuziki ni ikintu gikomeye mu rugendo rw'aba bahanzi babashije kugera kuri iyi ntsinzi. Bitewe n'ubuhanga, ubushake, n'ubushobozi bwo guhanga udushya, Taylor Swift yerekana itandukaniro ku bahanzi bose, by’umwihariko abagore mu mwuga w’umuziki.
Bad Bunny na Taylor Swift bamaze guca agahigo ko kugira Streams zingana na miliyari 1 k'urubuga rwa Spotify muri uyu mwaka
Tylor swift, umuhanzi wa mbere mu bahanzi b'igitsina gore bose wagize streams miliyari 1 ku rubuga rwa Spotify muri 2025
TANGA IGITECYEREZO