Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Imwe muri izi ndirimbo,
ni iyitwa "Phenomena" y’umuhanzi
Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol yashyize hanze nyuma y'igihe
cyari gishize avuze ko ari gukora kuri uyu mushinga ubanjirije ibindi bikorwa
agomba gushyira hanze muri uyu mwaka.
Uyu mugabo yashyize hanze
iyi ndirimbo ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025. Mu guteguza iyi ndirimbo
yifashishije umugore we, ndetse amashusho yakozwe na Fayzo Pro bamaze igihe
kinini bakorana, ni mu gihe mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer
Element.
Iyi ndirimbo ntisanzwe mu
rugendo rw'umuziki we kuko ari nayo yitiriye ibitaramo yakoreye mu gihugu cya
Canada mu mpera z'umwaka. Kiriya gihe, yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwitirira
biriya bitaramo iyi ndirimbo "kugirango abafana banjye yitegure."
Amashusho y'iyi ndirimbo
yakorewe mu Rwanda ndetse no muri Canada igihe yari mu bitaramo. Fayzo Pro
wakoze amashusho y'iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko hari amashusho bafatiye
Kimuhurura ariko aza kubura ku munota wa nyuma.
Fayzo yavuze ko iyi
ndirimbo yagiyeho amafaranga menshi, ashingiye ku bikorwa bayikozeho. Ni
indirimbo bigaragara ko yatwaye amafaranga ari hafati ya Miliyoni 10 Frw na
Miliyoni 15 Frw.yakoranye na Joe Boy bise ‘Beauty on Fire,’ Juno Kizigenza,
Uncle Austin wahurije The Ben n’umuhanzi mushya yatangiye gufasha mu ndirimbo
ye, n’abandi barimo Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas, Chryso
Ndasingwa n’abandi.
Mu bandi bakoze mu nganzo
muri iki cyumweru harimo Bruce Melodie washyize ahagaragara amashusho y’indirimbo
Dore indirimbo 10 nshya
InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z’icyumweru cya gatatu cya
Muatarama 2025:
1.
Beauty On Fire – Bruce Melodie ft Joe Boy
2.
Shenge – Juno Kizigenza
3.
Mon Coeur – Uncle Austin ft The Ben &
Lloav
4.
Phenomena – Kenny Sol
5.
Happy Day – Emmy ft Shaffy
6.
On Time – Mistaek
7.
Icyomanzi – Yampano
8.
Umufunnyo – Papa Cyangwe
9.
Sana – Da Rest
10.
Nzengurutswe n’ibimenyetso – Ben &
Chance
11.
Uyu Yesu – Papi Clever & Dorcas
12.
Nzakujya Imbere – Chryso Ndasingwa ft
Rachel Uwineza
13.
Ibyiringiro – Gedeon Irakoze
14.
Ndakwizeye Yesu – Aime Frank
15.
Inkuru Nziza - Holy Nation Choir
16.
Shimwa – Holy Entrance Ministries
17.
Serafina – Yee Fanta ft Obah Yoo
18.
Adamu It’s Okay - Oxygen
19.
Jireh – Bitangaza Mutita
20.
High – Mavin
TANGA IGITECYEREZO