Kigali

Ikipe ya Etincelles FC irimo gushakirwa inkunga n’abikorera

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/01/2025 11:44
0


Abikorera mu Karere ka Rubavu biyemeje gufasha Etincelles FC kongera ubushobozi binyuze mu kugurisha amakarita y’inkunga. Aya mafaranga azafasha ikipe kwikemurira ibibazo by’ubukungu, kwiteza imbere no gushimisha abakunzi bayo.



Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu rwiyemeje guteza imbere ikipe ya Etincelles FC, ikipe y’umupira w’amaguru ifite ibibazo by’ubushobozi. Mu gukemura iki kibazo, uru rugaga rwashyize ahagaragara gahunda yo kugurisha amakarita azakoreshwa mu kuyitera inkunga.

Etincelles FC ikenera miliyoni 240 Frw buri mwaka, mu gihe Akarere ka Rubavu kiyemeza gutanga miliyoni 120 Frw gusa. Aya mafaranga ntahagije gufasha ikipe kugura abakinnyi, kwitegura imikino no guhemba abakozi.

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwashyizeho amakarita atatu agamije kongera ubushobozi bwayo. Hari ikarita igurwa ibihumbi 350 Frw, indi igurwa ibihumbi 200 Frw, ndetse n’igarukira ku bihumbi 20 Frw.

Mabete Dieudonné Niyonsaba, uyobora urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, yavuze ko bazashishikariza buri wese kugira uruhare muri iyi gahunda, kuko ikipe ari isoko y’iterambere ry’ubukungu bw’Akarere.

Abikorera mu Karere ka Rubavu biyemeje kugura amakarita ndetse no gutanga inkunga irenze ayo. Umwe mu babigaragaje yagize ati, "Umukinnyi wa Etincelles yagombye guhembwa miliyoni ku kwezi, hatitawe ku mikino akinnye cyangwa adakinnye. Tugomba kuyitera inkunga ikagira ubushobozi buhagije." Ku ikubitiro, abikorera batanze miliyoni 13 n’ibihumbi 100 Frw avuye mu kugura amakarita no gutanga izindi nkunga.

Ndagijimana Enock, Perezida wa Etincelles FC, yatangaje ko iyi kipe ifite gahunda yo gufungura ikigo cy’ubucuruzi kizayifasha kwinjiza amafaranga. Yavuze ko iyi gahunda izatuma yihaza ku kigero cya 60% bitarenze 2026, ndetse mu myaka itanu izaba yitunze 100%.

Yongeyeho ko ibiganiro n’abakunzi ba siporo, ibigo by’ubucuruzi, n’abaterankunga bizakomeza kugira ngo Etincelles FC ikomeze kuzamura urwego rwayo mu mupira w’amaguru.

 

Ikipe ya Etincelles igiye gukorerwamo n'abikorera

Amakarita y'abanyamuryango ari kugurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND