Kigali

Kuki Bwiza yahuje Album ye n'Umunsi Mpuzamahanga w'abagore? - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2025 12:15
0


Mu gihe buri tariki 8 Werurwe buri mwaka mu Rwanda ndetse no ku Isi hose bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.Umuhanzikazi Bwiza, agaragaza ko uyu munsi azaba yizihiza imyaka 25 y'amavuko, anataramira abakunzi be mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi yahuje no kumurika Album ye '25 Shades'



Uyu mukobwa asobanura ko guhuza iki gitaramo n'iriya tariki yashingiye ahanini mu guha agaciro umugore muri rusange, kuko nawe ariho agana.

Yavuze ati "Ndi mu nzira yo kuba umugore! Ndi umwari, ariko uzaba umutegarugori. Bisobanuye ibintu byinshi nk'umwana w'umukobwa mba narabonye ibintu byinshi byiza n'ibikomeye bitabashije kunyorohera.

Rero ni umunsi nzaba ngomba kwereka abakobwa bato kuri njyewe cyangwa se abanduta urugendo rwanjye, ko muri iyo myaka 25 nabashije gukora ibyo nagombaga, kandi uyu munsi bikaba ari byiza."

Bwiza agiye kumurika iyi Album ya Kabiri “25 Shades” mu gihe yaherukaga gushyira ku isoko Album ya mbere yise ‘My Dreams’. Yasobanuye yamweretse uko isoko riteye, ndetse byatumye atinyuka urugendo rw’umuziki nk’umuhanzikazi.

Mu kumurika Album ye ya Kabiri, Bwiza avuga ko azifatanya n’abahanzi barimo The Ben ndetse na Juno Kizigenza. Yavuze ko The Ben ari umuhanzi yakuze akunda, kandi kuba barakoranye indirimbo “Best Friend” abifata nk’ibidasanzwe kuri we.

Justin washinze Team Production, yafashije Bwiza gutegura iki gitaramo, yavuze ko bashingiye ku bikorwa by'uyu mukobwa. Yavuze ko amaze igihe kinini ategura ibitaramo mu Bubiligi kandi 'ibyinshi muri byo byagenze neza'.

Justin yavuze ko ibiganiro yagiranye na Uhujimfura Claude usanzwe ari umujyanama wa Bwiza ari byo byagejeje mu kuba baremeje iki gitaramo.Anavuga ko byamusabye kuza mu Rwanda "kugirango nsabe The Ben kuzaza gushyigikira Bwiza muri kiriya gitaramo".

Umunsi w'Umugore ni umunsi uhabwa insanganyamatsiko zinyuranye bitewe n'igihugu. Mu bihugu bitandukanye ku munsi nk'uyu, hatangwa ikirihuko.

Mu 2024, ubwo uyu munsi wizihizwaga wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30, Umugore mu iterambere’’. Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bikoresha abagore benshi mu Nzego zifata ibyemezo aho 30% bari mu Nzego nkuru z’ubuyobozi.



Bwiza yatangaje ko Album ye yayihuje n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore kubera ko nawe yitegura kuba umugoreBwiza yavuze ko Album ye ‘My Dreams’ yatumye amenya byinshi ku muziki ndetse yamufashije gukorana n’abahanzi bakomeye

Bwiza yavuze ko muri iki gitaramo cye mu Bubiligi azataramana na The Ben na Juno Kizigenza tariki 8 Werurwe 2025

KANDA HANO UBASHE KUREBA BWIZA ASOBANURA ALBUM YE N’IMPAMVU YAYIHUJE N’UMUNSIMPUZAMAHANGA W’UMUGORE

">

VIDEO: Marvin Pro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND