Kigali

Minisitiri Nduhungirehe yacyeje Album ‘Colorful Generation’ Bruce Melodie agiye kumurikira urubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2025 9:39
0


Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta gushidikanya ko Album ‘Colorful Generation’ y’umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie iri muri Album nziza z'uyu mwaka.



Yabitangaje mu butumwa bwo ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, ni nyuma y’uko Bruce Melodie ashyize hanze iyi Album ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguza abakunzi be.

Mu bihe bitandukanye, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje gushyigikira Bruce Melodie n’abandi bahanzi. Ndetse, yari mu birori byabereye muri Kigali Universe, ku wa 21 Ukuboza 2024 Bruce Melodie yamurikiyemo iyi Album.

Nduhungirehe yavuze ko indirimbo nka: Rosa, Maya, Nzaguha Umugisha, Nari Nzi Ko Uzagaruka, Kuki ndetse na Sinya ziri kuri Album, zizakundwa ibihe n’ibihe.

Bruce Melodie yavuze ko iyi Album azayimurikira urubyiruko n’abandi bazitabira igitaramo cya “Gen-z Comedy” kizaba tarki 23 Mutarama 2025.

Ni Album igiye hanze mu gihe aherutse gukorera ibitaramo mu bihe bitandukanye hirya no hino ku Isi, ndetse kuri iyi nshuro yumvikanishije ko tariki 23 Mutarama 2025 azataramira urubyiruko ruzitabira igitaramo cya Gen-z Comedy kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iyi Album yayibajijwe igihe kinini! Yagombaga gusohoka muri Gicurasi, ayimurikira muri Nzeri, nyuma aza kwemeza mu Ukuboza 2024, ariko birangira bidakunze. Ni Album yamugoye mu gutunganya, kuko yari yabanje no kuyita ‘Sample’ ariko aza kuyihindurira izina.

Imbanzirizamushinga y'iyi Album yise 'Intro' ifite iminota 1: 35, 'Wallet' ifite iminota 3: 45', Oya ifite iminota 2:43, 'Narinziko uzagaruka' ifite iminota 2:30', 'Maruana' ifite iminota 2:32', 'Ulo' ifite iminota 2:43', Colorful Generation ifite iminota 3:18', 'Beauty on Fire' yakoranye na Joeboy ifite iminota 3:24', 'Diva' ifite iminota 2:29', Niki Minaji ifite iminota 3:35' yayikoranye na Blaq Diamond, 'Rosa' ifite iminota 4:12’;

'Energy' ifite iminota 2:34', 'Maya' ifite iminota 2:37', 'Ndi Umusinzi' ifite iminota 4:02' yayikoranye na Bull Dogg, 'Juru ifite iminota 2:50 yayikoranye na Bien na Biensol, 'Kuki' yayikoranye na 3:46', 'Nzaguha umugisha' ifite iminota 4:14', 'Sinya' ifite iminota 2:57, ni mu gihe 'When she's around' yakoranye na Shaggy ifite iminota 3:05', 'Sowe' ifite iminota 2: 59' ndetse na 'Iyo foto' ifite iminota 2:48' yakoranye na Bien.

Buri ndirimbo kuri iyi Album irihariye kuko Bruce Melodie yashyizeho ubutumwa bukomeye. Hariho indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' yahimbye agaruka cyane ku kuntu byari bimeze ubwo umubyeyi we yitabaga Imana, ariko kandi yisanisha n'uburyo abavandimwe be bari bemeze kiriya gihe.

Bruce Melodie yigeze kuvuga ko iyi ndirimbo ari nk'ikimenyetso kidasanzwe kuri we, kandi izamubera urwibutso ruzamuherekeza mu buzima bwe bwose.

Ati “Indirimbo ‘Nari nziko uzagaruka’ nasohoye agace kayo nkashyira kuri Tik Tok kubera ko ari indirimbo ivuga njyewe w’imbere ntajya mbabwira, buriya mbahisha byinshi, imyenda ikamfasha ntimumbone ubwa mbere. Ubwo rero, iyi ndirimbo iri mu ndirimbo nafatiye umwanya munini.”

Bruce Melodie avuga ko ikorwa ry’iyi ndirimbo, ryamusabye kujya ku ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yakoranye n’abanyeshuri baho, bamuririmbira muri iyi ndirimbo mu buryo bumeze nka korali. Yanakoranye n’abacuranzi b’aho, ndetse ‘studio’ yaho niyo yifashishije.

Producer Prince Kiiiz niwe ufiteho indirimbo nyinshi kuri iyi Album; kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na ‘Colorful Generation’ yitiriye Album, hamwe na ‘Nari nziko uzaza’ yahimbiye umubyeyi we.

Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n’abandi ba ‘Producer’ yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.

Kuri Album ye kandi hariho indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Nzaguha umugisha’. Bruce Melodie asobanura ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha ko akunda Imana. Ni indirimbo avuga ko yikoreye mu buryo bw’amajwi (Audio) ariko ‘yanononsowe na Producer Kiiiz’.

Hariho umuraperi umwe! Album ye iriho indirimbo ‘Ndi Umusinzi’ yakoranye n’umuraperi Bull Doggg. Ikorwa ry’iyi ndirimbo ryatangiye Bruce Melodie ari kumwe muri studio na Prince Kiiiz, ariko bagezemo hagati bumvise ko hari umuntu uri kuburamo.

Bruce Melodie yahamagaye kuri telefoni abwira Bull Dogg ko afite indirimbo ashaka ko bakorana, ndetse ko iri gukorerwa kwa Kiiiz.

Icyo gihe, Bruce Melodie yiteguraga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe urugendo aragenda, hanyuma Bull Dogg ajya muri studio aririmba muri iyi ndirimbo.

Bruce yagarutse mu Rwanda asanga Bull Dogg yaramaze kuririmba mu ndirimbo, bahura banzura ko igomba kujya kuri Album ye.

Uyu muririmbyi asobanura impambu Album ye yayishyizeho indirimbo 20, yavuze ko yabikoze kuko “nshaka guhaza amasoko yose, kandi nyine nkabikora umutima ukunze.”

Bruce yavuze ko bafashe igihe kini cyo guhitamo indirimbo zagiye kuri Album ye. Kandi avuga ko kuyita ‘Colorful Generation’ agendeye ku kuba abantu batandukanye, kandi buri wese afite igisekuru cy’ubuzima ari kubaho.

Ati “Rero nkora kuri iyi Album, nagerageje kwisanisha na buriya giserukura, ndetse n’ibyiyumviro buri muntu ashobora kugira, ushaka indirimbo y’Imana yayihabona, ushaka indirimbo yo kurya ubuzima yayihabona, umuntu ushaka indirimbo yayihabona, n’uwashaka iyo mu buzima yayihabona, rero n’ikintu kinini kibumbatiye ibintu byinshi.”

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA BRUCE MELODIE ‘COLORFUL GENERATION’

Bruce Melodie yashyize asohora Album ye ‘Colorful Generation’ iriho indirimbo 20

Minisitiri Nduhungirehe ari mu bantu ba mbere baguze Album ya Bruce Melodie mu rwego rwo kumushyigikira

Bruce Melodie yavuze ko buri ndirimbo iri kuri Album yihariye, kuko yamufashe igihe kinini ayitunganya

Bruce Melodie yagaragaje ko tariki 23 Mutarama 2025, azasogongeza abakunzi be iyi Album mu gitaramo cya Gen-z Comedy



Ubwo ku wa 21 Ukuboza 2025, Bruce Melodie yakoraga igitaramo cyo kumurika iyi Album ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND