Ndi umusore ufite imyaka 30, umukunzi wanjye afite imyaka 27. Mpangayikishijwe nuko umukunzi wanjye arara ku mu Ex we buri gihe iyo yasuye papa we. Umukunzi wanjye ambwira ko atakitaye kuri uwo musore, gusa papa we ntanyakira neza yishimira uwo musore akanavuga ko ari we ukwiriye umwana we.
Ndahamya ko umukunzi wanjye arara ku mukunzi we wa kera (Ex) buri gihe iyo asuye papa we. Gusa we abyamaganira kure, akavuga ko atakimukunda, ariko nzi neza ko papa we yifuza ko bongera kubana.
Mfite imyaka 30, we afite 27, kandi tumaranye imyaka ibiri turi mu rukundo. Mbere yo guhura, yari afite umubano w’igihe kirekire n’umusore bakundanye kuva ku ishuri. Papa we yaramukunze cyane ku buryo yamuhaye akazi mw’iduka ry’umuryango ndetse aranamureka agashaka ko abana n'umukobwa we mu rugo rwe.
Nyuma y’uko batandukanye, papa we yavuze ko uwo musore adakwiye kuva mu rugo, ahubwo amubwira ko ashobora gukomeza kuba nk’umucumbitsi. Ibi bituma igihe cyose umukunzi wanjye asuye papa we, wa musore nawe aba ahari.
Nzi ko agishaka kumugarura kuko ubwo twamenyanaga, yamwohererezaga ubutumwa bwinshi. Nubwo umukunzi wanje yambwiye ko atakimwitayeho, nanjye bintera gushidikanya kubera amateka menshi bafitanye.
By’umwihariko, papa we ntanyakira neza kuko yumva uwo musore ari we ukwiye guhabwa umwana we, ntabwo yishimiye umubano wacu. Mu minsi ishize, umukunzi wanjye yagiye gusura papa we, agarutse akomeza gukoresha telefoni cyane, no mu masaha y'ijoro.
Namubajije uwo yavugana na we, ambwira ko ari inshuti ye ifite ibibazo. Ariko umutima wanjye urahagaze, nkakeka ko ari wa musore bakirimo kuvugana, ikindi bashobora kuba baragiranye ibihe byiza ubwo yasuraga papa we.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO