Abakunzi ba ruhago bo mu Burundi n’inshuti zabo, bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kuvuza umutoza Kanyankore Yaoundé Gilbert wanatoje u Rwanda.
Hateguwe igikorwa cy'umukino wihariye
kigamije kwizihiza ibigwi by'umutoza Kanyankore Yaoundé Gilbert, wari umutoza
w'ikipe y'Igihugu 'Amavubi' no kumushakira inkunga yo kumufasha mu rugendo rwo
kwivuza.
Uyu mukino uteganyijwe kuzahuza ikipe
y’abahoze bakinira Vital’O FC n’ikipe y’abahanzi n’ibyamamare byo mu Burundi,
ukaba uteganyijwe kuba ku itariki ya 12 Mutarama 2025, kuri Sitade ya Ngagara.
Amafaranga azakusanywa muri uyu mukino
azashyikirizwa umuryango wa Kanyankore Yaoundé Gilbert mu rwego rwo kumufasha
kubera uburwayi amaze igihe kinini arimo guhangana nabwo.
Kanyankore Yaoundé Gilbert ni umwe mu bantu
bazwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda no mu Burundi, by’umwihariko kubera
ibigwi bye muri Vital’O FC aho yamenyekanye nk’umukinnyi n’umutoza wahesheje
iyi kipe ibikombe 21.
Mu Rwanda, Kanyankore yatoje amakipe akomeye arimo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Les Citadins (AS Kigali) ndetse na Bugesera FC ari nayo kipe yatoje bwa nyuma mbere yo guhagarika akazi k’umutoza.
Abarundi bateguye umukino wo gukusanya inkunga yo kuvuza Kanyankore Yaounde Gilbert
TANGA IGITECYEREZO