Kigali

Hamenyekanye igihe Didier Deschamps azatandukanira n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/01/2025 11:18
0


Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa (Les Bleus), Didier Deschamps yatangaje ko azegura ku mirimo ye nyuma y’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026.



Iyi nkuru yemejwe na L’Équipe ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, Philippe Diallo, wavuze ko Deschamps atazongera amasezerano ye nyuma y’iryo rushanwa.

Didier Deschamps yatangiye gutoza Les Bleus mu 2012, asimbuye Laurent Blanc. Yafashije ikipe kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018 batsinze Croatia 4-2 ku mukino wa nyuma.

Yafashije u Bufaransa kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, aho batsinzwe na Argentine kuri penaliti, mu mukino w’amateka. Yanatwaye igikombe cya Nations League mu 2021.

Akiri umukinnyi, Didier Deschamps yari kapiteni w’ikipe y’u Bufaransa yegukanye Igikombe cy’Isi cya 1998 na Euro 2000. Yakinaga hagati nk’umukinnyi ushinzwe gufasha ba myugariro (defensive midfielder) akaba yari azwi ku kazina “water carrier” kubera uruhare rwe rukomeye mu gutsinda.

Nyuma yo kuva mu mirimo ye, Zinedine Zidane ni we ushobora kuzasimbura Deschamps. Zidane wahoze atoza Real Madrid, yatwaye ibikombe byinshi harimo Champions League inshuro eshatu zikurikiranya. Christophe Dugarry wahoze ari inshuti ya Deschamps na Zidane, yavuze ko yifuza ko Zidane yazatoza Les Bleus nyuma ya 2026.

Impamvu Deschamps akundwa ni uko azwiho gukinira ku mbaraga z’ubwugarizi bukomeye ariko anagaragaza uburyohe mu busatirizi, cyane cyane ubwo yatsindaga Argentina 4-3 muri 1/16 mu gikombe cy’isi cya 2018 na Croatia 4-2 ku mukino wa nyuma. Yagiye agaragaza ubuhanga bwo guhuza impano za Kylian Mbappé n’imbaraga z’ikipe muri rusange.


Didier Deschamps wafashije ubufaransa gutwara igikombe cy'isi muri 2018 azatandukana nabwo nyuma y'igikombe cy'isi cya 2026






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND