Kigali

Gen Muhoozi yatangaje ko Uganda izakira inama ya Mbere ya Rastafari mu 2026

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/12/2024 17:17
0


Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n'Umugaba w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko iki gihugu zakira Inama ya mbere ya Rastafari muri 2026, izabera i Kampala. Izaba ari intangiriro y’ibiganiro mpuzamahanga bizahuza abayobozi ba Rastafari, abashakashatsi, n’abakunzi ba Rastafari baturutse impande zose z'isi.



Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, Gen. Muhoozi yagaragaje urukundo akunda abakunzi ba Rastafarian  bo muri Amerika, abita “abavandimwe be b’abirabura.” Yavuze ko mu 2026 azakoresha iyi nama mpuzamahanga i Kampala, mu murwa mukuru wa Ugand.

Ibi yabivuze agira ati “Ku bavandimwe bacu b’abirabura bo muri Amerika, ndashaka kubabwira ko tubakunda cyane. Mbatumiye mu nama ya mbere ya Rastafarian i Kampala izaba muri 2026."

Gen. Muhoozi yakomeje avuga ko azashyira Dr. Balaam Barugahara Ateenyi, Minisitiri w'Urubyiruko n’Imibereho myiza y’Abana, mu nshingano zo gutegura iyi nama.

Dr. Ateenyi, akaba kandi n’umuyobozi w’Inama Nkuru y'Ishyirahamwe ry’Umuryango wa Patriotic League of Uganda (PLU), yashimiye Gen. Muhoozi agira ati "Murakoze cyane Nyakubahwa General Kainerugaba, ku kumpa ubu butumwa bwo gutegura iyi nama ya Rastafari mpuzamahanga iteganyijwe mu gihugu cyacu muri 2026."

Dr. Ateenyi, yemeje ko azakorana bya hafi n’umuryango wa Rastafarian kugira ngo iyi nama izarusheho kugenda neza nk'uko biteganyijwe. Yongeyeho kandi ko azatumira abantu bafite ibigwi mu muco wa Rastafarian barimo Ziggy Marley n'imiryango ya Lucky Dube, umwe mu bahanzi bakomeye ba reggae witabye Imana.

 Ateenyi yagize ati“Nishimiye kubamenyesha ko Ziggy Marley, umuryango wa Lucky Dube, hamwe n’abakunzi bakomeye ba Rastafari bazaba bari muri iyo nama."

Nk’uko Gen. Muhoozi abivuga, iyi nama izaba irimo ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro by’abagize umuryango wa RastafariaN abashakashatsi, abanyeshuri n'abandi bashaka kumenya byinshi kuri uyu muryango.

Hazaba kandi inyigisho, ibiganiro, imurikabikorwa ndetse n'ibindi bikorwa by’ubukorikori n’imyidagaduro bigamije kumenyekanisha umuco wa Rastafarian ndetse n’uruhare rwawo ku rwego rw’isi.

Iyi nkuru yashimishije abantu benshi haba muri Uganda no hanze yayo, aho bitegura kungurana ibitekerezo no kumenya byinshi byimbitse ku muryango wa Rastafarian. 

Inama ya 2026 izaba ari amahirwe yo kugaragaza ibikorwa byiza bya Rastafari, ndetse no kuba umuyoboro w’ibiganiro n’ubufatanye hagati y’imiryango itandukanye yo ku Isi nk'uko bitangazwa na Daily Express.

Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND