Donald Trump, yasabye Urukiko rw’Ikirenga guhagarika by’agateganyo itegeko ryari gufunga TikTok niba itagurishijwe na ByteDance, sosiyete yo mu Bushinwa.
Trump yavuze ko akeneye igihe cyo gushaka umuti w’iki kibazo binyuze mu biganiro nyuma yo kurahira ku itariki ya 20 Mutarama. Nyamara, mu nyandiko yagejeje ku rukiko, ntiyatanze ibisobanuro ku masezerano yifuza cyangwa igihe azamara kuyubahiriza.
Ku ruhande rumwe, TikTok yasabye urukiko guhagarika iryo tegeko, ivuga ko ritubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Ku rundi ruhande, guverinoma yashimangiye ko iryo tegeko rikenewe kubera impungenge z’umutekano w’igihugu. Trump we yagaragaje ko iki kibazo kigomba kwigwa neza n’Urukiko rw’Ikirenga nta guhubuka, yongeraho ko ari ingenzi guhuza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’umutekano w’igihugu.
Trump yari amaze iminsi agaragaza ko ashobora kwemerera TikTok gukomeza gukorera muri Amerika mu gihe gito. Yavuze ko TikTok yagize uruhare rukomeye mu kumufasha kugera ku rubyiruko mu matora, aho abarenga miliyari barebye ubutumwa bwe kuri uru rubuga. Ibi byatumye asubiza amaso inyuma ku cyemezo cyo gusaba ko TikTok igurishwa cyangwa igahagarikwa burundu.
Mu kwezi kwa Mata, Sena ya Amerika yemeje itegeko risaba ko TikTok igurishwa kubera impungenge z’umutekano w’igihugu. ByteDance yasabye Urukiko rw’Ikirenga ko iryo tegeko rihagarikwa. Niba urukiko rutemeye ubwo busabe, TikTok ishobora gufungwa umunsi umwe mbere y'irahira rya Trump.
Nubwo Trump yavuze ko akunda TikTok kubera uburyo yamufashije mu matora, bamwe mu bayobozi ba guverinoma na Minisiteri y’Ubutabera basanga TikTok ifitanye isano n’ubutegetsi bw’u Bushinwa, bikaba ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu.
TikTok yashimangiye ko ibikorwa byayo muri Amerika bidafite aho bihurira n’u Bushinwa, kuko amakuru yose abikwa ku buryo bwizewe muri Amerika, ku maseriveri ya Oracle, kandi ibyemezo bifatwa n’abayobozi bari muri Amerika nk'uko bitangazwa na Business Today.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO