Kigali

ECOWAS iri gukumira umwuka mubi hagati ya Niger na Nigeria

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/12/2024 18:15
0


Umuryango w'Afurika y’Iburengerazuba (Economic Community of West Africa States: ECOWAS) washyigikiye Nigeria nyuma y’uko Niger iyishinje kugerageza kuyihungabanya.



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Niger, Bakary Yaou Sangare, yashinje Nigeria ubufatanye n'Ubufaransa mu guca intege ubuyobozi bwa gisirikare bwa Niger, anavuga ko Nigeria ifasha abayobozi bahoze ku butegetsi muri Niger.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’itangazamakuru wa Nigeria, Mohammed Idris, yanyomoje ibi birego, avuga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Nigeria ikorana n’Ubufaransa mu bikorwa byo guhungabanya Niger. Yavuze ko Nigeria ishyigikira iterambere rya Niger binyuze mu mishinga nk'umuyoboro wa gaze wa Trans-Saharan na gari ya moshi ya Kano-Maradi.

ECOWAS nayo yashyize hanze itangazo rihakana ibirego, ivuga ko Nigeria ari umuyoboro w’amahoro mu karere. ECOWAS yanibukije uruhare rwa Nigeria mu kuyobora umutwe w’ingabo z’umuryango wa MNJTF, ugamije kurwanya iterabwoba mu karere.

Hashize igihe Niger, Mali, na Burkina Faso bivuye muri ECOWAS nyuma y’impinduka za gisirikare mu bihugu byabo, ibintu byakuruye umwuka mubi mu karere. Niger yashinje kandi Ubufaransa kugirana imishyikirano n’abarwanyi bo muri Nigeria hagamijwe guhungabanya Niger.

ECOWAS yatangaje ko ikomeje gucunga umutekano n'iterambere ry'akarere mu bufatanye n’ibihugu bigize uyu muryango nk'uko tubicyesha Businessinsider.com


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND