Kigali

Umunsi mukuru wa Noheli wongeye gusiga Mohamed Salah yikururiye abanzi benshi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/12/2024 7:42
0


Mohammed Salah ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza ari gutukwa n'abafana azira kwifuriza abantu Noheli nziza.



Umukinnyi ukinira ikipe y'igihugu ya Misiri na Liverpool, Mohamed Salah nk'abandi bose yifurije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Noheli nziza ejo kuwa Gatatu taliki ya 25 Ukuboza 2024.

Salah w'imyaka 32 abinyujije kuri X, Instagram na Facebook yashyizeho ifoto ari kumwe n'umugore we witwa Magi ndetse n'abana be 2 ari bo Makka na Kayan, inyuma y'iyi foto hariho igiti gitatswe n'imitako ya Noheli naho munsi yayo yandikaho amagambo yifuriza abantu Noheli nziza muri rusange.

Uyu mukinnyi ubusanzwe ni umuyisilamu kandi abayisilam ntabwo bemera kwizihiza Noheli, gusa bamwe bagira uruhare mu gufasha abakiristu kuyizihiza. Nyuma yuko Salah akoze ibyo imyemerere ye itemera, abafana be basangiye ukwemera bari kumutuka.

Umufana umwe yanditse ati: "Nyuma yuko uburiwe uracyakomeza ubundi ugashyiraho ibi bintu biteye isoni. Allah akuyobore mu gice cya nyacyo. Kugeza ubu, ngiye kureka gukurikirana imbuga zawe zose. Wikojeje isoni. Mpagaritse kandi no kureba imikino ya Liverpool burundu".

Undi yanditse ati: "Ha agaciro amagambo yanjye, ntabwo uzongera gutsinda igitego kugeza uyu mwaka w'imikino urangiye kubera ko utubaha umuhanuzi dukunda SAW hamwe n’umuryango w’abayisilamu bose".

Nubwo abafana benshi barakariye Salah ariko harimo n'abagiye bishimira ibyo yakoze ndetse bakanamugenera ubutumwa.

Hari uwanditse ati: "Noheri nziza Mohammed Salah. Irengagize aba baswa bose. Twizere ko wowe n'umuryango wawe mugira ibihe byiza".

Abandi bavuze ko iyo Mohamed Salah ashyize ubutumwa bwa Noheli ku mbuga nkoranyambaga ze, bituma Liverpool itsindwa, muri 2020 abikora Liverpool yananiwe gutsinda umukino n'umwe mu rugo mu mikino 8 yahakiniye. 

Muri 2021 Mohamed Salah yifuriza Noheli nziza abamukurikira ndetse n'abafana be, mu mukino bakurikijeho wa Leicester City yarase Penariti.

Kugeza ubu uyu mukinnyi muri Premier League amaze gukina imikino 16 akaba yaratsinzemo ibitego 15 ndetse akaba yaranatanzemo imipira 11 yabivuyemo.

Ikipe ye ya Liverpool ifite umukino Saa yine z'ijoro aho iraba yakiriwe na Leicester City mu mukino wo ku munsi wa 18 muri Premier League.

Ifoto Mohamed Salah yakoresheje yifuriza abantu Noheri Nziza 

Mohamed Salah akomeje gutukwa nyuma yuko yifurije abantu Noheri Nziza kandi ari umu Islam






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND