Kigali

Amavubi yitegura Sudani y’Epfo yasimbuje abakinnyi babiri bagize imvune

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/12/2024 12:19
0


Nkurunziza Félicien na Iradukunda Simeon basimbuye Byiringiro Jean Gilbert na Ngabonziza Pacifique bagize ibibazo by’imvune mu ikipe y'igihugu 'Amavubi' iri kwitegura gucakirana na Sudan y'Epfo.



Mu rugendo rwo gushaka itike yo kwitabira CHAN 2024, Ikipe y’Igihugu 'Amavubi' yakiriye impinduka mu bakinnyi aho Nkurunziza Félicien na Iradukunda Simeon batoranyijwe gusimbura Byiringiro Jean Gilbert na Ngabonziza Pacifique bagize ibibazo by’imvune.

Imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2024, yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2024. 

Nk’uko byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aba bakinnyi bashya baje gutabara ikipe nyuma y'uko bagenzi babo bagaragaje kutabasha gukina kubera imvune.

Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC na Ngabonziza Pacifique wa Police FC ni bo basimbuwe, hinjiramo Nkurunziza Félicien ukinira Musanze FC hamwe na Iradukunda Simeon wa Police FC.

Amavubi ari gutozwa na Jimmy Mulisa, afite akazi katoroshye nyuma yo gutsindwa ibitego 3-2 na Sudani y’Epfo mu mukino ubanza wabereye i Juba. Ubu arashaka kwigaragaza mu mukino wo kwishyura no guhesha Abanyarwanda ibyishimo byo kubona itike ya CHAN 2024.

Nkurunziza Felicien ukinira Musanze FC yongerewe mu ikipe y'igihugu 'Amavubi'

Iradukunda Simeon yongerewe mu ikipe y'igihugu 'Amavubi'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND