Kigali

Malimpangou wavugwaga muri Rayon Sports yerekeje muri Sudani y'Epfo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/12/2024 10:28
0


Umukinnyi ukomoka muri Centrafrique, Théodore Malipangu Yawanendji wavugwaga kuba yakwerekeza muri Rayon Sports yasinyiye Jamus FC yo mu cyiciro cya mbere muri Sudani y'Epfo.



Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yasinyiye Jamus FC itozwa n'Umunyarwanda, Cassa Mbungo Andre amasezerano y'imyaka 2 akaba yaguzwe ibihumbi 30 by'Amadorali ndetse akazajya ahembwa agera ku bihumbi 4 by'Amadorali buri kwezi.

Ibi byabaye nyuma y'uko Malimpangou yaherukaga gusoza amasezerano mu ikipe ye ya Gasogi United gusa akaba yavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports dore ko n'ibiganiro byari bigeze kure.

Malimpangou wari umwe mu bakinnyi neza muri shampiyona y'u Rwanda,yari yarageze muri Gasogi United muri 2022. Nyuma y’umwaka umwe gusa, yahise abengukwa na FC Darhea yo muri Leta Zunze z’Abarabu ndetse birangira yerekejeyo n’ubwo atatinzeyo kubera ko iyi kipe itigeze yubahiriza ibyo yari yumvikanye na Gasogi United, cyane ko yari akiyifitiye amasezerano.

Uyu musore yaje kugaruka aza gusoza amasezerano ye. Malimpangou yerekeje muri Jamus FC ikinamo abandi bakinnyi banyuze muri shampiyona y'u Rwanda nka Mvuyekure Emmanuel 'Manu'.

Malimpangou yasinyiye Jamus FC amasezerano y'imyaka 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND