Kigali

Bitcoin yatangiye kugabanuka kuva Donald Trump yatsinda amatora ya Perezida

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/12/2024 20:48
0


Nk'uko tubicyesha Times of India na Finance.yahoo.com, Bitcoin yatangiye kugabanuka kuva Donald Trump yatsinda amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuva ku wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza, Bitcoin yagabanutseho 9.5% mu gihe cy’ibyumweru bitanu mbere y’isaha ya 10:00 z’amanywa i Londres, aho igiciro cyayo cyageze kuri $96,000, kikaba cyaganishaga ku kuba kiri hasi $12,000 ugereranije n'igiciro cyashizweho ku ya 17 Ukuboza. Mu isoko rya kripto ryagutse,n'ibindi bikoreshwa nka Ether na Dogecoin, aho byose byagabanutseho 12%.

Mu cyumweru gishize banki nkuru y’Amerika Federal Reserve yashyizeho impinduka kuri politiki y’imigabane no kugabanya ibiciro by’inyungu mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy’imari, ariko hamwe no gutangaza ko mu mwaka utaha, ibintu bizagenda bigenda buhoro mu rwego rw’ubukungu kugira ngo bagabanye ubushyuhe bw’ibiciro. Ibi byatumye amasoko y’ibicuruzwa birimo Bitcoin atangira kugaragaza ihungabana ryinshi.

Sean McNulty, umuyobozi w’ubucuruzi muri Arbelos Markets, yavuze ko “Bitcoin izakomeza gukomeza kubaho ku $90,000, ariko mugihe igiciro cy,a bitcoin cyagabanuka bigateza ikibazo kubukungu igiciro cyakongera kikazamuka”.

Mu gihe abantu bakomeje gukurikirana ibibazo by’ukwezi kwa mbere kwa 2025, David Lawant, umuyobozi w’ubushakashatsi muri FalconX, yavuze ko ahazaza hagiye kuba icyizere ku isoko rya Bitcoin, ariko hakaba hashobora kubaho guhindura ibiciro.

Bitcoin ikoreshwa cyane mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, El Salvador, Nigeria, Japan, Koreya y'Epfo, u Budage, Suwisi, Venezuela, Argentina, na Brazil. Ibihugu byinshi byemeye Bitcoin nk'amafaranga yemewe mu guhererekanya amafaranga, bigatuma ikoreshwa mu bucuruzi no kubika agaciro.


Bitcoin yatangiye kugabanuka kuva Donald Trump yatsinda amatora ya Perezida


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND