Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko yinjije miliyoni 129 z’amashilingi ya Tanzania nyuma yo kuririmba mu bukwe bw'umuhungu w'umuherwe Imran Khosla, witwa Zakir Khosla. Bukaba bwaratashywe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida wa Kenya, William Ruto.
Muri ubu bukwe bwabereye i Mombassa ,Diamond Platnumz yavuze ko yishimiye kuba mu bataramyi b’ibyamamare batumiwe muri ibyo birori bikomeye. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko iki gitaramo cyari kimwe mu bihe by’ingenzi mu rugendo rwe rwa muzika.
Ati“Byari icyubahiro gikomeye gutumirwa mu birori by’ikirenga nk’ibi. Nabonye uburyo muzika yanjye ishobora kugera kure kandi ikampa amahirwe yo gukorana n’abantu bakomeye”
Uyu muhanzi yashimangiye ko yinjije miliyoni 129 z’amashilingi ya Tanzania, angana na miliyoni imwe y’amadorari y’Amerika. Aya mafaranga y’intagereranywa ni igihamya cy’uburyo muzika ye ikomeje kumuhesha agaciro ndetse n’ubukungu.
Diamond Platnumz yavuze ko gukora cyane ari ryo banga ry’intsinzi. Ati:“Mu rugendo rwa muzika, ugomba kugira umurava, intego no kwagura impano yawe. Gukorana n’abantu b’inyangamugayo kandi b’inararibonye ni ingenzi cyane.”
Uyu muhanzi yasabye abahanzi bakiri bato kudacika intege mu rugendo rwabo no gukomeza gushaka amahirwe azabafasha kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ubukwe bwa Zazir bwitabiriwe n’abashyitsi bagera ku ijana baturutse mu bihugu bitandukanye. Iki gitaramo cya Diamond Platnumz cyabaye intangarugero, kigaragaza ko ibitaramo byo mu bukwe by’iki gihe biba uburyo bwiza bwo kwinjiza amafaranga no kwerekana impano.
Diamond Platnumz yashimangiye ko guhuza umuziki n’ubucuruzi
ari uburyo bwiza bwo gusigasira izina no kongera inyungu z’abahanzi. Yavuze ko
kwagura ibikorwa bya muzika no kwitabira ibirori bikomeye bituma umuhanzi
arushaho gukomera no kuba intangarugero muri Afurika ndetse no ku rwego rw’isi.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO