Kigali

Umwami Henri I yarishwe! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/12/2024 8:22
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 23 Ukuboza ni umunsi wa 357 w’umwaka usigaje umunani ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1588: Umwami Henri I wa Guise yarishwe.

1865: U Bufaransa, u Butaliyani, u Bubiligi n’u Busuwisi byashinze Ihuriro rihuriye ku ifaranga rimwe ry’ibihugu byakoreshaga Ikilatini.

1909: Albert I yabaye Umwami w’u Bubiligi.

1953: René Coty yatorewe kuyobora u Bufaransa.

1970: Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyabaye igihugu gitegekwa n’ishyaka rimwe rya Mobutu Sese Seko.

20-23 Ukuboza 1985: Kongere ya MRND yakiriye ubwegure bwa Musenyeri wa Kigali, Vincent Nsengiyumva mu buyobozi bukuru bw’ishyaka.

1986: Indege yitwa Rutan Voyager yabaye iya mbere yazengurutse Isi idakoresheje amabababa mu gihe cy’iminsi icyenda.

1990: Mu gihugu cya Slovenia habaye amatora ya kamarampaka yo kwemeza niba iki gihugu kizigenga kuri Yugoslavia, maze icyemezo cy’ubwigenge gitorwa n’abagera kuri 88.5%.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki:

1777: Alexandre I, Umwami w’u Burusiya.

1862: Henri Pirenne, umuhanga mu mateka ukomoka mu Bubiligi.

1925: Pierre Bérégovoy, Umunyepolitiki wo mu Bufaransa.

1933: Akihito, Umwami w’Abami w’u Buyapani.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

679: Dagobert II, Umwami wa Australie.

2004: P.V. Narasimha Rao, wabaye Perezida w’u Buhinde.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND