Ibihugu byinshi byashyize imbaraga mu kongera ireme ry'uburezi, aho raporo ya Mo Ibrahim yerekana ko hari ibihugu byegereye ibipimo ngenderwaho ku Isi mu burezi.
Mu bihugu bya Afurika, hakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rw’uburezi. Urugero, muri Zambia, Côte d’Ivoire na Malawi, hashyizweho gahunda zo kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri y’ibanze, hagamijwe gukuraho imbogamizi mu burezi.
Ibi byagarutsweho mu nama ya 'Africa Foundation Learning Challenge 2024' yabereye mu Rwanda, aho abayobozi b’ibi bihugu basangiye ubunararibonye ku buryo bwo guteza imbere uburezi bw’ibanze.
Iyi nama yitabiriwe na ba Minisitiri b’Uburezi bo muri ibi bihugu, baganira ku miyoborere ikwiye mu burezi no gukuraho imbogamizi zikibangamira imyigire muri Afurika.
Mu bihugu nka Zimbabwe na Cameroun, abayobozi bashinzwe uburezi bashimye uburyo u Rwanda rwita ku burezi bw’abana bato, bavuga ko ari ingero z’ibishobora gukorwa mu bihugu byabo bikiri inyuma mu burezi bw’ibanze.Mu mwaka wa 2024, Afurika yakoze ibikorwa bitandukanye bigaragaza iterambere mu nzego zinyuranye.
Mu rwego rw’uburezi, hakomeje kugaragara intambwe ishimishije mu kuzamura ireme ry’uburezi no koroshya uburyo bwo kubona serivisi z’uburezi bufite ireme nk'uko raporo ya Mo Ibrahim ibigaragaza 2024 ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye.
Mu Rwanda, gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yashowemo Miliyari 90 Frw, bigamije guteza imbere imirire myiza no kuzamura ireme ry’uburezi. Abarimu igihumbi bigisha mu mashuri abanza barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, hagamijwe kongera ireme ry’uburezi. Muri kaminuza, Kaminuza y’u Rwanda (UR) na UGHE(Univesity of Global Health Equity) zashyizwe mu za mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ikoranabuhanga mu mashuri ryatejwe imbere aho mudasobwa imwe ikoreshwa n’abana bane mu mashuri abanza na babiri mu mashuri yisumbuye. Leta yanashyize imbere gukwirakwiza internet mu mashuri, aho intego ari uko yose azaba ayifite muri 2024.
Mu bindi bikorwa, hubatswe ibyumba by’amashuri 22,505 bigamije kugabanya ubucucike mu mashuri, ndetse hanubakwa amashuri 81 y’imyuga n’ubumenyingiro. Ibi bikorwa byose byafashije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda no gutegura abana neza ku isoko ry’umurimo.
Nubwo hari intambwe zigaragara, haracyari ibibazo mu bihugu bimwe, cyane cyane mu bikorwa remezo by’amashuri, bikomeje kudindiza iterambere ry’uburezi ku mugabane wose.
TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO