Abahanzi icyenda barimo umuhanzikazi Nirene Shanel na Pastor P wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi ariko muri iki gihe akaba akora umuziki, bari ku rutonde rw'abamaze kugaragaza amatariki y'ibitaramo bazakorera i Kigali mu bihe bitandukanye, hagamije gususurutsa abafana n'abakunzi b'umuziki wabo muri rusange.
Ibi bitaramo byatangajwe na Institut Français du Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024. mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bafite umwaka utaha mu 2025, muri Mutarama, Gashyantare ndetse na Werurwe.
Ni ibitaramo bagaragaza ko bizatangira guhera tariki 17 Mutarama 2025, bigasozwa tariki 22 Werurwe 2025.
Bigaragara ko batumiye cyane abahanzi bubakiye umuziki wabo ku njyana ya Rap, Pop, abacuranzi ba Saxophone, ndetse n'abandi bakora umuziki gakondo hagamijwe kwinjiza abakunzi b'umuziki mu 2025.
Ibi bitaramo bizabimburirwa n'igitaramo cy'umucuranzi wa Saxophone Watersax n'inshuti ze, kizaba ku wa 17 Mutarama 2025, bikurikirwe n'igitaramo cya E.T. Ndahigwa kizaba ku wa 23 Mutarama 2025.
Ni mu gihe Peace Jolis wamamaye cyane mu iserukiramuco 'Mashariki' azakora igitaramo tariki 30 Mutarama 2025.
Pastor P wagize uruhare cyane mu gutunganya indirimbo z'abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda, agiye gutaramira abanya-Kigali nyuma y'igihe kinini, binyuze mu gitaramo azakora tariki 6 Gashyantare 2025.
Ni mu gihe Massamba Intore uzaba ukubutse mu Butaliyani, azataramira abakunzi be, ku wa 21 Gashyantare 2025.
Umuraperi Rapstars afatanyije na Skillz bo bazataramira abakunzi babo tariki 28 Gashyantare 2025.
Nirere Shanel wari umaze igihe kinini adataramira i Kigali, azongera kubataramira tariki 8 Werurwe 2024, ku Munsi Mpuzamahanga w'Umugore. Ni mu gihe umukirigitananga Deo Salvator ubarizwa muri iki gihe i Burayi, azataramira i Kigali, ku wa 14 Werurwe 2025, aho azaba ari kumwe n'inshuti ze.
Ibi bitaramo bizasozwa n'ibizaba ku wa 22 Werurwe 2025, bizaririmbamo Steve Bedi, umuhanga mu gucuranga Saxophone wo mu gihugu cya Ghana.
Pastor P ugiye gukora igitaramo cye bwite, niwe wakoze indirimbo nka “Adi Top” ya Meddy, “Habibi” ya The Ben, “Indoro” ya Charly na Nina n’izindi zo mu bihe byashize nka “Mu Gihirahiro” ya Jay Polly na Scillah, “Sintuza” ya Urban Boys n’izindi.
Aherutse kwinjira mu muziki, ndetse yahisemo gukoresha izina rya Kagurano Rwimo. Muri Gicurasi 2023, yatangaje isohoka rya Album ye yise “Ruticumugambi” igizwe n’indirimbo 10 zirimo nka nka “Kabanyana k’Abakobwa’’, “Rubanda rugira ayabo”, “Wiriweho mwali’’, “Ibare”, “Agashinge”, “Yewe Roza” na “Amashyo Rugamba”.
Pastor P uherutse gushyira ku isoko Album ya gakondo, yatangaje ko mu 2025 azakorera igitaramo kuri Institut Français du Rwanda
Nyuma y’igihe kinini, Nirere Shanel agiye kongera gutaramira i Kigali
Massamba
Intore ataramira abakunzi be Institut Français du Rwanda avuye mu bitaramo mu
Butaliyani
Hatangajwe ibitaramo by’abahanzi icyenda bizaba hagati ya Mutarama na Werurwe 2025
REBA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ATURA' YA NIRERE SHANEL
TANGA IGITECYEREZO