Umunyarwenya Alex Muhangi uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda, yageze ku muhigo wo gutumira umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, binyuze mu bitaramo by'urwenya bye asanzwe ategura.
Ku wa 19 Nzeri 2024, ni bwo Alex Muhangi yageze i Kigali yitabiriye ibitaramo by'urwenya bya Gen-Z Comedy bisanzwe bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, yabwiye InyaRwanda ko agenzwa no gusaka amaboko, aho agamije kugirana ubufatanye n'abategura ibitaramo bya Gen-Z Comedy, ku buryo abanyarwenya ku mpande zombi bajya bigaragaraza muri ibi bitaramo, yaba mu bitaramo bye bya Comedy Store ndetse no muri Gen-Z Comedy.
Uyu munyarwenya yumvikanishakaga ko hazabaho ubufatanye ku buryo abanyarwenya bo muri Uganda bajya batumirwa muri Gen-Z Comedy mu buryo bworoshye; ndetse n'abo muri Gen-Z Comedy bakajya muri Uganda mu buryo bworoshye.
Alex Muhangi yavuze ko muri Gashyantare 2024, bataramiwe na The Ben muri Comedy Store, kandi ko bifuza kongera gutaramirwa nawe mbere y'uko uyu mwaka arangira, ariko ntibyakunze, kuko uyu muhanzi ari kwitegura igitaramo cye cyo ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.
Ariko kandi ari mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, Muhangi yabwiye itangazamakuru ko bari no mu biganiro na Bruce Melodie byageza ku kuba yataramira abanyarwenya mbere y'uko uyu mwaka urangira.
Bruce Melodie ategerejwe muri Uganda, aho azataramira abakunzi be tariki 19 Ukuboza 2024. Azakora iki gitaramo mu gihe azaba abura iminsi ibiri ngo yumvishe abakunzi be Album 'Colorful Generation' mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe, ku wa 21 Ukuboza 2024.
Igitaramo cyo muri Uganda "Kampala Comedy Club " kizaririmbamo Bruce Melodie kizayoborwa na Alex Muhangi, aho kwinjira mu myanya isanzwe ari ibihumbi 100, Miliyoni 1.2 ku meza y'abantu batanu, na Miliyoni 2 ku meza y'abantu umunani.
Alex Muhangi agaragaza ko kandi iki gitaramo Bruce Melodie azakiririmbamo abanjirijwe ku rubyiniro n'abanyarwenya barimo Akite Agnes, Napoleone Ehmah, Dr Hillary Okello wagiye utaramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse na Omara Daniel Pkwiiyulli,
Bruce Melodie agiye kujya muri Uganda mu gihe aherutse kugaragaza urutonde rw’indirimbo zigize Album ye nshya, azashyira ku isoko tariki 10 Mutarama 2025.
Album ye iriho indirimbo 'Wallet', 'Oya', 'Narinziko uzagaruka', 'Maruana', 'Ulo', 'Colorful Generation', 'Beauty on Fire' yakoranye na Joeboy, 'Iyo Foto' yakoranye na Bien, 'Diva', 'Niki Minaji' yakoranye na Blaq Diamond, 'Energy', 'Maya', 'Ndi umusinzi' yakoranye na Bull Dogg, 'Juu' na Bensoul na Bien-Aime, 'Sowe', 'Kuki', 'Nzaguha umugisha', 'Sinya', ndetse na 'When she's around' yakoranye na Shaggy.
Bruce
Melodie yagaragaje ko yiteguye gutaramira abakunzi be muri Uganda, kuri uyu wa
Kane tariki 19 Ukuboza 2024
Alex Muhangi yari aherutse gutangaza ko ari mu biganiro na The Ben na Bruce Melodie bigamije ku kuba bataramira muri Uganda
Bruce
Melodie azataramira muri Uganda, mbere y’iminsi ibiri ngo amurikire Album i
Kigali
Bruce Melodie azahurira ku rubyiniro n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda
Alex Muhangi aherutse gufasha Element gutaramira muri Uganda binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe
Muri Gashyantare 2024, The Ben yataramiye muri Uganda ku butumire bwa Alex Muhangi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIKI MINAJ’ YA BRUCE MELODIE NA BLAQ DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO