Kigali

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwasabye kwakira Formula One

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/12/2024 10:51
0


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira isiganwa rya Formula One ndetse ibiganiro bikaba birimo biragenda neza.



Ibi Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu  tariki 13 Ukuboza 2024 ,ubwo yatangizaga Inama y'Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi, FIA muri Kigali Convention Center.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kwakira Formula One ndetse anashimira abategura Formula One bijyanye n'uko ibiganiro biri kugenda neza.

Yagize ati " Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku mugabane w'Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One. Ndashima Stefano Dominicale n'ikipe yose ya Formula One ku nzira  nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu".

Perezida w'Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, Mohammed Ben Sulayem, yavuze ko bishimiye kubana na Perezida Kagame mu itangizwa ry’Inama y’Inteko Rusange ya FIA kuko biba hake ko Umukuru w’Igihugu ayitabira.

Ati “Turi kugera ku bantu n’ibihugu ariko si buri wese uzaba umutsinzi.Turi abayobozi, ntituri abakurikira abandi. Nizera ko ku bufatanye bwanyu FIA izaba idasanzwe.’’

Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukuboza 2024, i Kigali hari kubera Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA), yahuriranye n’imyaka 120 iri shyirahamwe rimaze rishinzwe.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 450 barimo abahagararariye ibihugu 127 bibarizwa muri FIA,irasozwa kuri uyu wa Gatanu ndetse hanatangwa ibihembo.

Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu 1993 ubwo ryakirwaga na Afurika y’Epfo.  

U Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula One 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND